Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Birashyushye muri politiki:Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga

Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Brig Gen (rtd) Frank Rusagara na Sergeant (rtd) Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015.
Aba basirikare baherukaga mu rukiko ku wa 12 Ukwakira 2015, bari basabye ko bataburanishirizwa hamwe, bitewe nuko umwe muri bo ari umusirikare, mu gihe abandi basezerewe mu gisirikare bityo bakaba bafatwa nk’abasivili.

Bahereye kuri ibi Brig Gen. Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza basezerewe mu ngabo z’u Rwanda, basabaga ko baburanishirizwa mu nkiko za gisivili bitewe nuko batakiri abasirikare, kimwe na mugenzi wabo Col. Tom Byabagamba wasabaga ko yatandukanywa na bagenzi be akaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kubera ko we akiri umusirikare.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Ukuboza ubwo urukiko rw’Ikirenga rwatangaga umwanzuro kuri ubwo bujurire, bwatesheje agaciro ubusabe bw’aba basirikare, buvuga ko mu byaha bakurikiranyweho harimo icyaha bahuriraho bose aricyo ubufatanyacyaha mu gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, bityo bikaba bihagije kuba bose bakurikiranwaho iki cyaha bari kumwe.
Urukiko rwasobanuye ko ubwo Gen. Frank Rusagara yari amaze gutabwa muri yombi agafungwa, imbunda 2 yari atunze ku buryo butemewe n’amategeko zafashwe na Sergeant Kabayiza akajya kuzibitsa kwa Col. Tom Byabagamba, bituma icyaha kiba kimwe bityo n’aho baregerwa hakagomba kuba hamwe.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwen’abaregwa, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze ubujurire bwabo nta shingiro bufite bitewe nuko iki cyaha aba baregwa bahuriyeho cyakorewe mu Rwanda, kigakorerwa igihe kimwe bityo bigatuma bagomba kuburanira ahantu hamwe.
Col. Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara
Urukiko rwategetse ko Col Tom Byabagamba, Gen. Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza baburanishirizwa ahantu hamwe kandi bakaburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare nkuko byari bisanzwe.
Ku itariki ya 07 Ukuboza 2015 nibwo urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) na bagenzi be ruzakomeza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare.
Birashyushye muri politiki:Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga Birashyushye muri politiki:Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga Reviewed by Unknown on Tuesday, December 08, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.