Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko afite impungenge ku itariki yatanzwe n’umuryango wa FPR yo gukora amatora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Itariki ya 18 Ukuboza 2015, niyo tariki abagize biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi basabye Perezida Kagame yakwemeza ko aribwo amatora ya kamarampaka yakorwa abanyarwanda bakemeza ko bemeye ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Perezida Kagame hagati aho niwe uzemeza niba aya matora azakorwa kuri iriya tariki yasabwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda avuga ko igihe cyo gutora kiramutse cyemejwe ko ari ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 ari kigufi cyane ko batabona akanya ko kugira icyo bavuga kuri aya matora bityo abayoboke babo ntibabashe kubona umwanya wo kubwirwa kudatora kamarampaka.
Umwe mu bavuga ko batishimiye iyi tariki ni Mukabunani Christine wa PS Imberakuri wabwiye Ikinyamakuru the East African ko iki gihe bahawe ari kigufi cyane .
Mukabunani ati « Mbere y’uko amatora aba abagomba gutora baba bakwiye kumenya ibyahindutse ku ngingo ya 177 mu itegeko nshinga ndetse n’izindi ngingo zahinduwe kugira ngo abaturage bamenye icyo batora n’icyo badakwiye gutora. Icyo dushaka nka PS Imberakuri n’uko abaturage bakwiye gukangurirwa amatora bagiyemo ndetse no kumenya icyo bakwiye gukora muri ayo matora »
Irindi shyaka ryagize icyo rivuga kuri iyi tariki ni ishyaka rya Democratic Green Party. Umunyamabanga mukuru waryo Jean Claude Ntezimana yavuze ko batazava ku cyo biyemeje kugeza aya matora ahinduriwe itariki.
Uyu mugabo avuga ko bakomeje ibikorwa byo gukangurira abaturage kudatora itegeko nshinga rivuguruwe.
Avugana na The East African yagize ati « igikorwa cyacu kitagize icyo gihindura ntacyo twaba dukoze birasaba byibura ibyumweru 2 kugira ngo itora rikorwe mu mahoro kandi hubahirijwe itegeko nk’uko tubiteganya. Nituzabona umwanya uhagije kugira ngo dukangurire abayoboke bacu ibirebana n’aya matora. Biradusaba byibura iminsi itanu kugira ngo dukangurire abayoboke bacu ibyahinduwe mu itegeko nshinga. Amatora abaye ku itariki ya 18 Ukuboza byatugora cyane.
Jean Claude Ntezimana avuga ko ingingo zavuguruwe ari nyinshi ari nayo mpamvu guverinoma nayo yari ikwiye gufata umwanya wo kwigisha abaturage ibyahindutse mu itegeko nshinga bari basanganywe.
Si we wenyine uvuga kuri iri tegeko nshinga rivuguruwe kuko na Perezida w’iri shyaka Dr Franck Habineza nawe yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radio KFM ku murongo wa Telefoni.
Nawe avuga ko igihe cyasabwe na biro politiki ya FPR ari gito cyane ugereranije n’ibisabwa kugira ngo amatora abe.
Kugeza ubu Perezida niwe ugitegerejwe kugira ngo asinye kuri iri tegeko nshinga rivuguruwe yashyikirijwe mu kwezi gushize. Gusa mu nteko y’umuryango FPR yabaye kuri iki cyumweru gishize yemeje ko aya matora ya Kamarampaka azaba.