Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, December 28, 2015

AMKA CREATIVE mu kuzamura 3D Animation y’u Rwanda ku rwego rwa Hollywood (Amafoto )

Ubu bwoko bwa filime busaba gushushanya, ugakoresha ibishushanyo bigakora nk’aho byafashwe na camera, ugakinisha abakinnyi basanzwe ku bijyanye n’amajwi ubundi ugahuza n’ibishushanyo washushanyije. Ibi bituma ubu bwoko bwa filime buhenda, ahanini kubera ubushobozi bw’amafaranga n’umwanya bitwara kugira ngo isegonda rimwe rikorwe kuko ikintu cyose kigaragara mu mashusho kigomba kuba gishushanyije.
Filime nka Kung-Fu Panda n’izindi zo muri ubu bwoko zamamaye mu Rwanda, iyo urebye amafaranga zakoreshejwe usanga abarirwa muri za miliyoni z’amadolari.
AMKA Creative, ni ikigo nyarwanda cyinjiye mu gukora ubu bwoko bwa filime. Tugirimana John, washinze iki kigo akaba ari nawe ukora izi filime yatangarije Inyarwanda.com ko yifuza kuzamura uru ruganda mu Rwanda rukagera ku rwego mpuzamahanga, ndetse u Rwanda rukaba rwahangana na Hollywood (muri Amerika).


Uyu musore yashushanyijwe na John Tugirimana/AMKA Creative
John avuga ko impano yo gukora izi filime ari iyo yavukanye. Aha John yagize ati, “Kuva mu bwana bwanjye nakoraga ibintu byo gushushanya (bande dessiné: inkuru mu bishushanyo), kuva muri primaire mbikora, nyuma yo gukora bande dessiné nza gusanga ari byiza ko najya ku rundi rwego rwo gukora 3D animation yo ku rwego ruri international. Niho rero natangiye guhindura nkava kuri bande dessiné nkajya kuri 3D animation kuko ntiwakora animation utabanje gukora bande dessiné.”
Mu Rwanda ubu bwoko bwa filime ntiburatera imbere, dore ko abenshi bagerageza gukora animation bakora 2D. Ese wowe wabyigiye he?
Aha John yagize ati, “Njyewe mfite icyerekezo cyo gukora 3D ku rwego mpuzamahanga ntitaye kubyo mu Rwanda bakora kuko biracyari hasi cyane kuko niba igihugu kiri gutera imbere mu zindi secteurs, ni ngombwa ko na secteur artistique nayo itera imbere. Njyewe animation ndi gukora, zigendera kuri Hollywood ndetse nkanigereranya n’abavandimwe ba AfriCartoon bo muri Cote d’Ivoire kuko nibo ubona bari gukora animation mu buryo bufatika. Akenshi nagiye nigira kuri interineti, nkanabifatanya n’impano yanjye nsanzwe mfite.”
Kugeza ubu John amaze gukora filime 4 zo muri ubu bwoko, ariko zose zikaba ari izijyanye no kwamamaza ibigo ndetse n’imiryango inyuranye.
Ubwo twamubazaga icyerekezo cye mu bijyanye no gukora filime ya nyayo itari iyo kwamamaza, John yagize ati, “Dufite amateka arambuye cyane, ku buryo ku rwego rw’isi dufite inkuru zitari zakorwaho. Muri urwo rwego mfite gahunda yo kuzakora amafilime ari mu muco w’ikinyarwanda, yaba imigani, yaba ibitekerezo, nkabikoramo amafilime. Ariko cyane cyane ndacyakora cyane kugira ngo mbe nabona abafatanyabikorwa bizamfasha kubona ubushobozi bwo kuba nakora izo filime kuko murabizi ni ibintu bihenze.”
Aya ni amwe mu mashusho yakuwe muri filime zakozwe na AMKA Creative
Iyi shusho yakuwe muri filime yakorewe Polisi y'igihugu
Iyi niyo bari gukorera ikigo cyo mu gihugu cya Latvia ku bijyanye n'ubucukuzi bwo mu mazi
Ukeneye kumenya ibikorwa bya Amka Creative cyangwa gukorana nabo muri ubu bwoko bwa filime, sura http://www.mediasourceafrica.com/profiles/1559