Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abatavuga rumwe na Perezida Mugabe bemeje ko umugore we yarangije kumukorera Coup d’Etat

mugabe
Mu gihe bigaragara ko Perezida Robert Mugabe yaba ageze mu zabukuru ndetse ko yaba atakibasha kuyobora, abatavuga rumwe na we batangaje ko umugore we Grace Mugabe yamuhiritse ku butegetsi mu buryo bw’ibanga.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The guardian, ni uko Grace Mugabe ari we urimo kuyobora abaturage ba Zimbabwe mu gihe Perezida Mugabe w’imyaka 91 y’amavuko ageze mu zabukuru atakibasha.
Morgan Richard Tsvangirai umwe mu batavuga rumwe n’ishyaka ZANU PF Mugabe abereye umuyobozi mukuru, niwe watangaje ko umugore yarangije gukorera Perezida Mugabe Coup d’Etat mu ibanga.
Morgan Richard yakomeje avuga ko Grace Mugabe yivanga muri gahunda izo arizo zose za politiki y’igihugu zakabaye zireba umugabo we, ko ibyo bigaragaza ukunanirwa kwa Mugabe Robert igihugu kikaba kiri mu maboko y’umugore.
Mu gihe bamwe mu baturage bakomeza kugaragaza ko Mugabe ageze aho kurekura ubutegetsi ndetse ko asigaye asinzirira mu ntebe yicaye, umugore we aherutse gutangaza ko azemera akamugurira akagare nk’akabamugaye akajya amusunika ariko agakomeza kuyobora abaturage.
Grace Mugabe at her first political rally in Chinhoyi. She is expected to become head of the Zanu-PF
Mu gihe ubukungu bw’igihugu bumeze nabi biturutse ku gaciro k’ifaranga ryahanantutse, ibyo bishinjwa uyu mugore Grace n’umugabo we Mugabe Robert ushinjwa kunanirwa ariko ntiyerure ngo abivuge.
Mu mwaka wa 2018 nibwo manda za Perezida Robert Mugabe zizaba zirangiye, gusa benshi harimo n’abaganga be ngo bahamya ko imbaraga afite zitazageza icyo gihe akibasha kuyobora.
Abatavuga rumwe na Perezida Mugabe bemeje ko umugore we yarangije kumukorera Coup d’Etat Abatavuga rumwe na Perezida Mugabe bemeje ko umugore we yarangije kumukorera Coup d’Etat Reviewed by Unknown on Thursday, December 24, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.