Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

UGANDA:Intambara y’amagambo iratogota hagati ya Perezida Museveni, Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye

Ishyamba si ryeru hagati y’abakandida ku mwanya Perezida muri Uganda baharanira kwicara ku ntebe ya Perezida wa Uganda. Buri wese ku ruhande rwe avuga ibyo azakora akagerekaho no gusebya mugenzi we.Abahatanye muri uru rugamba ni Perezida Museveni uhanganya na Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’intebe na Dr Kiiza Besigye ukomoka mu ishyaka riharanira impinduka FDC
Intambara y’amagambo iratogota hagati ya Perezida Museveni, Amama Mbabazi na Dr Kiiza BesigyeUmukandia wigenga Amama Mbabazi avuga ko ari muri Guverinoma icyuye igihe ntako atagize ngo akazi kagende neza ubwo yari Minisitiri w’intebe. Mu  gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo yari ari kwiyamamaza mu gace Arua yavuze ko icyatumye ibyateganyijwe bitagerwaho ari Perezida Museveni kuko yabangamiraga ibyemezo bya Amama Mbabazi wari Minisitiri w’intebe.

Amama Mbabazi
Kandida Amama Mbabazi
Ati ” Itegeko nshinga riha ububasha busesuye Perezida akaba ari nawe ushyira mu bikorwa ibisabwa n’itegeko nshinga. Museveni niwe washyiraga mu bikorwa byose naho njye icyo nari nshinzwe ni ukugenzura ibishyirwa mu bikorwa n Museveni cyangwa ibyo ansaba”
Ikinyamakuru the Dairy Monitor kivuga ko ku ruhande rwa Museveni we wiyamamarije mu itangazamakuru kuri uyu wa kabiri aho yabazwaga kuri bagenzi bahanganye mu kwiyamamaza barimo  kandida wigenga Amama Mbabazi na kandida wo mu ishya rya FDC Dr Kiiza Besigye.
Museveni yifashe ku gahanga maze avuga ko Dr Kiiza Besigye na Amama Mbabazi nta bushobozi bafite bwo kuyobora igihugu. Iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye bava muri guverinoma kuko bari bananiwe kuyobora.
Besigye
Kandida Dr Kiiza Besigye
Museveni ati “Dr Besigye niwe wari uyoboye ubunyamabanga bukuru bw’igihugu na Amama Mbabazi wari ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma imirimo yabo ntiyatanze umusaruro. Nyuma yo kwangiza ibyo bari bashinzwe barifuza ko mva ku butegetsi kugira babone uko basenya igihugu.  Ndamutse mvuye ku butegetsi aba bagabo bombi bifuza gusenya igisirikare gikora neza muri iki gihe »
Museveni ashinja Amama Mbabazi kuba atarashyize mu bikorwa ibyo yasabwaga gukora nka Minisitiri w’intebe ari nawe wari uyoboye guverinoma.
Museveni
Kandida Yoweri Kaguta Museveni
Mu rwego rwo gusubiza Perezida Museveni, Amama Mbabazi yagize ati ” Hari itandukanirizo hagati ya Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya guverinoma, inteko ishinga amategeko no gushyira mu bikorwa ibikorwa guverinoma.  Njye nari nshinzwe kugenzura ibikorwa na Guverinoma Museveni akaba ariwe ushyira mu bikorwa ibyemezo bya guverinoma. Njye inshingano zanjye ni ugushyira mu bikorwa ibyo nsabwa na Perezida Museveni. Niwe wari Perezida ufata ibyemezo »
Biteganyijwe amatora yo kuyobora Uganda azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016.
UGANDA:Intambara y’amagambo iratogota hagati ya Perezida Museveni, Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye UGANDA:Intambara y’amagambo iratogota hagati ya Perezida Museveni, Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye Reviewed by Unknown on Wednesday, November 25, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.