Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatunze urutoki
ubutegetsi bwa perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza avuga ko ari bwo
buri inyuma y’ubwicanyi bwa hato na hato bumaze iminsi mu Burundi.
Ibi perezida Kagame yabivugiye kuri uyu wa 06 Ugushyingo mu
muhango wo gushimira abantu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga
mu gihe cya Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge
bw’Abanyarwanda .
Perezida Kagame mu ijambo yavuze yagarutse ku bibera mu gihugu cy’u
Burundi, arerura avuga ko ubutegetsi bw’u Burundi buri inyuma
y’ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage, ndetse anongeraho ko aticuza
kuba abivugiye ku mugaragaro.
Perezida Kagame yagarutse ku ihagarikwa ry’imfashanyo amahanga
yateraga u Burundi, avuga ko byose biri guterwa n’amateka ajya gusa
nk’ayo mu Rwanda, aho yibajije niba ubuyobozi buberaho kwica abantu kuva
mu gitondo kugeza nimugoroba.
Perezida Kagame kandi yibajije ukuntu perezida Nkurunziza ayobora
abaturage be nta muntu uzi aho aba ahora yifungiranye ahubwo ugasanga
abantu bapfa buri munsi abandi birirwa bakurura imirambo.
Perezida Kagame kandi yavuze ko ubu abantu bari bwumve yakoze ishyano
kubera ko yavuze ikindi gihugu ngo kubera dipolomasi cyangwa politiki
ariko ngo niko bimeze kandi bifite n’ingaruka ku Banyarwanda.
Aha yaboneyeho kwibaza aho uwateye u Burundi ibibazo nk’ibyo
yaturutse, avuga ko nta wundi muntu wagiye kubatera ibyo bibazo, ko
n’uwaba akwifuriza inabi yahera ku mafuti yawe.
Yakomeje avuga ko n’uwavuga ngo n’u Rwanda rubitera, umuntu w’umugome
mu Rwanda waba wifuriza inabi Abarundi yaba yarahereye ku bubi
bw’Abarundi, yahereye ku bayobozi babi b’u Burundi bakorera inabi abantu
babo wenda nawe akabijyamo. Ariko ikibazo ngo n’icy’abantu ubwabo.
Perezida Kagame yavuze ko Abarundi bari bakwiye kuba barize isomo ku
byabaye mu Rwanda bamwe banagizemo uruhare, aho yavuze ko bamwe mu
batemye abantu harimo bamwe bavuye hakurya y’umupaka.
Perezida w’u Rwanda yakomeje yibaza uburwayi Abanyafurika turwaye,
yibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kubanza kurwana ku nyungu zabo,
bakarwanya ikibi ngo kitazabasubiramo kuko ishyano ryakozwe rihagije
kubw’ibyo bakaba batakwemera ko risubira.
Perezida Kagame yanibajije Imana abayobozi b’u Burundi bavuga ko
bemera dore ko ngo bamwe ari n’abapasitoro bagendana Bibiliya. Yavuze ko
bakora ibyo baniyita ko bemera Imana ari abantu b’Imana, ariko yibaza
aho Bibiliya ibwira abayobozi kwica abantu babo.