Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, November 26, 2015

Papa Francis yakiriwe nk’Imana imanukiye muri Kenya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yakiriwe n’isinzi ryiganjemo abihayimana bagera ku bihumbi bibiri ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu cya Kenya.
Ahagana saa cyenda n’iminota mirongo ine ku isaha y’i Kigali, nibwo Papa Francis yageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, yakirizwa amashyi n’impundu ndetse n’imbyino gakondo zo muri Kenya.

Indirimbo ziri mu rurimi rw’igiswahili bagira bati ‘Karibu Kenya Papa’ nizo zakirijwe uyu mushumba wa Kilizita gatolika.
Bitandukanye n’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yakiriwe ubwo yaherukaga muri Kenya aho wabonaga nta bantu benshi ku kibuga cy’indege, Papa Francis, yari ashagawe n’abantu benshi cyane biganjemo abo muri Kiliziya n’abandi bo mu nzego za Leta.
Amakorari aririmba indirimbo gakondo zo muri Kenya nayo yari ahari aririmba indirimbo zitandukanye zimuha ikaze.
Yamaze iminota irenga 15 ku kibuga cy’indege aramutsa abantu, aganira n’abandi bayobozi bo muri Kiliziya ndetse agenda buhoro buhoro.
Perezida Uhuru Kenya usanzwe ari n’umuyoboke w’idini Gatolika ni umwe mu bayobozi bakiriye uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika.
Yahise yerekeza ahakirirwa abayobozi bakomeye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta ari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta na Margaret Kenyatta, umugore wa Uhuru Kenyatta.
Ava ku kibuga cy’indenge, nk’ibisanzwe uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika uzwi ho kwicisha bugufi, yatwawe mu modoka iciriritse nto yo mu bwoko bwa Honda imujyana ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Harambe House.
Indege yavanye Papa i Vatikani ubwo yari igeze i Nairobi
Asohoka mu ndege
Aramukanya n'Umugore wa Kenyatta
Aramukanya na Perezida Uhuru Kenyatta
Ku kibuga cy'indege, aramutsa abayobozi mu nzego z'umutekano muri Kenya
Aramutsa abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Kenya
Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi. William Ruto ( Visi Perezida), Perezida Uhuru Kenyatta n'umugore we bareba
Ku kibua cy'indege yaganiriye na Perezida Kenyatta umwanya muto
Bamuhaye icyubahiro akwiriye nk'umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi
Aramutse abakirisitu bari baje kumwakira mu mbyino
Yagiye mu modoka iciriritse yo mu bwoko bwa Honda
Barashe mu kirere inshuro 21 bamwakira
Akigera kuri Harambe House ari kumwe na Perezida Kenyatta (iburyo Ruto amwenyura)
Mu biro by'Umukuru w'Igihugu naho yanditse mu gitabo
Mu biro bya Kenyatta, Papa Francis na Perezida wa Kenya baganiriye
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Mu rwego rwo kurwanya ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere, yateye igiti ku biro by'Umukuru w'Igihugu, Harambe House