Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, November 04, 2015

Nyanza: Gitifu w’Akarere ka Nyanza arafunzwe


Kuva ku wa Mbere taliki ya 02 Ugushyingo 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John, afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Ngoma mu karere ka Huye ku mpamvu zifitanye isano n’amafaranga y’akarere yaburiwe irengero.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Abdallah Murenzi, yavuze ko itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza rifitanye isano n’irigiswa ry’amafaranga y’akarere agera kuri miliyoni 58, yibwe n’uwahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari w’Akarere ka Nyanza.

Meya Murenzi yakomeje atangaza ko muri Gicurasi 2015, uwahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari w’Akarere ka Nyanza witwa Nsabihoraho Jean Damascene yarigishije amafaranga agera kuri Miliyoni 58.
Yagize ati “ Hari Miliyoni zigera kuri 34 yibye akoreshe transfer (soma: taransiferi) za banki na Miliyoni 24 yibye akoresheje sheik, yose ayashyira kuri konti ye aho kuyashyira kuri Konti y’akarere nkuko byari bigenwe.”
Yakomeje asobanura ko nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bubimenye, uyu Nsabihoraho yaramaze gutoroka, bahise bakora ibishoboka byose babasha guhagarika miliyoni zigera kuri 48 zigaruka kuri konti y’akarere.
Yakomeje avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yatawe muri yombi, ubushinjacyaha bushaka kugira ngo dosiye ikurikiranwe kuko ubusanzwe aba bayobozi bombi bakorana bya hafi ku bijyanye n’umutungo w’akarere.
Ati “Ni muri urwo rwego rero na Gitifu w’Akarere yafashwe kugira ngo dosiye ikurikiranwe ariko umujura nyir’izina arazwi n’ibimenyetso birahari.”
Yanavuze ko haramutse hagaragaye ko hari n’abandi bari muri iyo dosiye bakurikiranwa bagafatwa kuko ikigamijwe ari ukumenya ukuri kuzuye kuri iryo rigiswa ry’amafaranga y’akarere.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza,Abdallah Murenzi