Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, November 25, 2015

Ni iki kihishe inyuma y’ibitero bigabwa kuri Perezida Nkurunziza ku giti cye ? Ese Ntiyaba ahigwa bukware ngo yivuganwe?

Bimaze iminsi bivugwa ko Perezida Nkurunziza ahigwa bukware n’abamurwanya kugira ngo bamwivugane. Urugo rwe rumaze kuraswaho inshuro ebyiri ibisasu bya rutura naho Perezidansi yo iraswaho inshuro imwe kandi hagwa abantu. Ese ni iki cyaba cyihishe inyuma y’ibyo bitero byose.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, Kuri Perezidansi y’u Burundi hagabwe ibitero bikaze n’abantu bataramenyekana hagwa abantu batanu ariko ibiro by’umukuru w’igihugu bikomeza guhakana aya makuru.nkurunziza 1
Ibi bitero bije nyuma y’ibindi bitero byagabwe mu rugo rwe kimwe muri uku kwezi k’Ugushyingo ikindi mu kwezi k’Ukwakira.
Nkurunziza 2
Perezida Nkurunziza aravugwaho kuba yariyongeje indi manda mu buryo bunyuranye n’amategeko
Uko ibi bitero bigabwe ni nako abantu batandukanye batabwa muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’ibi bitero byose.
Uretse ibi bitero bigabwa ku rugo rwa Nkurunziza ku giti cye no kuri Perezidansi, ibindi bitero bitandukanye nabyo byagiye bigabwa hirya no hino mu gihugu nabyo bigamije kumukura ku butegetsi.
nkurunziza 1
Bikunze kuvugwa ko Polisi y’u Burundi ihohotera abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza
Intandaro y’ibi bitero ituruka kukuba Perezida Nkurunziza yariyongeje indi manda  kandi amasezerano y’amahoro leta y’u Burundi yasinyanye n’abarwanyaga ubutegetsi yaravugaga ko nta muperezida w’u Burundi urenza manda ebyiri ari ku butegetsi.
Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bavuga ko Perezida Nkurunziza yiyongeje indi manda atemerewe n’amategeko.
abarwanya 2
Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza ntibatuza na gato yaba no muri Week end baba bigaragambya
Iyi ikaba imwe mu mpamvu yatumye Perezida Nkurunziza akorerwa kudeta muri Gicurasi uyu mwaka nyuma gato aho yari amariye gutorwa. Iyi kudeta ntiyaje guhira abamurwanya kuko nyuma y’igihe gito baje gutsindwa uruhenu ndetse bamwe mu bari bayiteguye batabwa muri yombi abandi barahunga.
abarwanya 1
Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza biyumvamo cyane igisirikare kurusha igipolisi
Kuva Perezida Nkurunziza yakorerwa kudeta igapfuba nawe ntatuje ahora yikanga aba bamurwanya ko bazamwivugana bigatuma ahora yihishahisa mu bifaru. Uyu muperezida bagenze be ntibabasha kumubona yaba ku murongo wa telefoni cyangwa se mu nama bahuriramo.
By’umwihariko yarahiye ko adashobora gusohora mu gihugu mu gihe agifite abamurwanya.