Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Miss Sandra Teta yongeye Gutabwa muri Yombi azira Miliyoni 8 yanze kw’ishura!!!

Miss-Sandra-Teta
Hanze hano kuva ejo hakomeje kumvikana Amakuru avuga ko Miss Sandra Teta yongeye gutabwa muri Yombi ngo azira Miliyoni 8 ngo yagombaga kwishyura kuri Hotel imwe iherereye i Kagugu,Nkuko aya Makuru yatangajwe n’umwe mu bantu binshuti ze ndetse bazi neza ko Amaze iminsi 2 yaratawe Muri yombi kubera ayo mafaranga ngo mu minsi mike azaba Agejejwe mu rukiko,

Twakwibutsa abantu ko hari hashize ibyumweru bike Sandra Amaze gukora ikindi gitaramo cy’abereye Muri Uganda cyari cyateguwe nawe kitwa Red Avenue Party,Dore ko cyabereye Muri Kampala ndetse kitabiriwe na bantu benshi harimo Umunyamideli Hudder hamwe na Bebe Cool hamwe na Radio na bandi bahanzi batandukanye ba Uganda,
Ariko Miss Sandra Teta Nubundi yigeze gutabwa Muri yombi mu mezi ashize azira Miliyoni 5 aho yatanze Sheki itazigamye yari yaragurijwe N’umuherwe Nkusi Godfree ubwo yateguraga Igitaramo yari yise Red Avenue cyajemo Umuherwe Zari Hussien,na Bebe Cool,Nyuma yo kwishyura igice cyayo yishyuzwanga bakamurekura Ndetse Amakuru yizewe ngo nuko kugeza ubu ataranishyura nandi mafaranga yasigaye.
Tukimenya aya Makuru twahamagaye nomero ya Sandra kugirango tuvugane nawe twumve niba koko Amakuru avugwa ko Afunzwe yaba ariyo Telefoni ye ntabwo icamo kugeza aya Masaha irafunze,Nyuma Telefoni ye yanze gucamu twanyarukiye kuri Polisi aho bivugwa ko ariho Afungiye hano kuri Polisi ya Muhima Maze Umupolisi twahaze wakiranga Abantu atubwira ko Atabizi neza.
1419693047_img_9144
Iyi Inkuru turacyayitohoza neza ariko tubijeje ko tubagezaho amakuru nyayo……………………..mukanya
Miss Sandra Teta yongeye Gutabwa muri Yombi azira Miliyoni 8 yanze kw’ishura!!! Miss Sandra Teta yongeye Gutabwa muri Yombi azira Miliyoni 8 yanze kw’ishura!!! Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 05, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.