Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Miss Mutoni Balbine na Uncle Austin bakuyeho urujijo ku by'ubukwe bwabo bwa rwihishwa


Miss Mutoni Balbine na Uncle Austin bakuyeho urujijo ku by'ubukwe bwabo bwa rwihishwa
 0  2  0
Umuhanzi Uncle Austin na Mutoni Balbine wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 baherutse gushyira hanze amafoto abagaragaza bari bambaye nk’abageni biteza benshi urujijo ndetse bamwe banuganuga ko aba bombi baba bakoze ubukwe rwihishwa gusa bamaze kugira icyo babivugaho kugeza ubu.


Kuwa kabiri tariki 03, Ugushyingo 2015 nibwo umuhanzi Uncle Austin yashyize ahagaragara ifoto imugaragaza yambaye ikoti ari kumwe na Mutoni Balbine wari wambaye ivara.

Mu mwambaro w’abageni aba bombi bari bambaye byaje guteza urujijo kuri bamwe bibaza niba haba habaye ubukwe mu ibanga, hasakara amakuru avuga ko Uncle Austin yakoze ubukwe mu ibanga gusa nyuma biza kugaragara ndetse byemezwa na ba nyir’ubwite ko nta bukwe bw’ibanga bwabayeho.

Ifoto yari yasigiye benshi urujijo

Nyuma Mutoni Balbine nawe yaje gushyira hanze amafoto amugaragaza yambaye ivara, urujijo rukomeza kuba rwose ku bari babonye ifoto ye na Uncle Austin.




Mutoni Balbine nyuma y’ibi akaba yahise ahishura umukunzi we ndetse ahamya ko nubwo yagaragaye mu ivara nta bukwe bwa rwihishwa yakoze ahubwo we na Uncle Austin bakaba bari mu bikorwa byo gufata amashusho n’amafoto bagombaga kugaragaramo ari abageni bitandukanye n’amakuru yari yasakaye.

Ibi nanone Uncle Austin ufite undi mukunzi bateganya kubana akaba yaragize icyo abivugaho ahamya ko amakuru y’ubukwe bw’ibanga atari yo bituma abari baheze mu rujijo babasha gusobanukirwa.

Uncle Austin witegura kurushinga yifurije umukunzi we mushya isabukuru nziza mu magambo asize umunyu

Uncle Austin

Miss Mutoni Balbine na Uncle Austin bakuyeho urujijo ku by'ubukwe bwabo bwa rwihishwa Miss Mutoni Balbine na Uncle Austin bakuyeho urujijo ku by'ubukwe bwabo bwa rwihishwa Reviewed by Unknown on Monday, November 09, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.