Nkuko byakomeje bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye nka realnewsrightnow.com, chubmagazine.com ndetse n’ibindi, Papa Francis yabwiye isi yose ko imyizerere ya kera igomba guhinduka ikajyana n’igihe tugezemo.
Mumagambo ye yivugiye ati: “Binyuze mu gusenga, mu kwizera ndetse no guhishurirwa, hari imyizerere yafatwaga nkitagibwaho impaka ariko igomba guhinduka, Kiliziya nticyemera ko ukuzimu kubaho aho abantu babazwa. Imana si umucamanza ahubwo ni inshuti ya ikiremwa muntu, Imana ntishaka guciraho iteka ahubwo yiteguye kubabarira, Ukwemera kose ni ukuri waba wemera Imana cyangwa utayemera nibyo”
Iri jambo ritashimishije benshi mubakomeye ku myizerere y’idini Gatolika ya Kera yarivugiye mu muhango wo gutangiza Inama nkuru ya Vatican ya gatatu ikurikira Vatican II yabaye mumwaka wa 1962. Iri jambo Papa akaba yararivuze nyuma yo kumara mu mwiherero igihe kirekire hamwe na ba kalidinali bakuru ba Roma na ba Bishops bose barebera hamwe amahinduka uko yakorwa kugirango imyizerere ya Kiliziya Gatolika ibe yajyana n’igihe tugezemo.
Papa mu ijambo rye yakomeje yemeza ko Bibiliya dufite ubu hari inyandiko zimwe na zimwe zitakijyanye n’igihe (outdate), bikaba bikomeje kuraza ishinga abatemera ko iyi myizerere yaririho ihinduka. Aho yatangaje ko imirongo imwe nimwe ivuga kuguhanwa kuzahabwa abanyabyaha itakijyanye n’igihe ko Imana ari umubyeyi n’urukundo bityo ko nta kuzimu kubaho ngo Imana izatubabarira twese, Agasoza avuga ko burya n’Imana irahinduka kuko umuntu ahinduka kandi akaba aremwe mu ishusho yayo.
Ibi kandi bije bikurikira ibindi aherutse kuvugira muri Amerika y’epfo aho yavuzeko Imana yamutegetse guhindura amategeko 10 yayo maze akaba 11 kuko ngo hagomba kongerwamo itegeko rivuga ku batinganyi ndetse ko rishobora kuzaba itegeko ryihariye muri aya mategeko maze aho gukomeza kuba 10 akagirwa 11 ndetse itegeko rya 4 n’i rya 7 nabyo bikavugururwa bikagendana n’igihe tugezemo.
Umuvugizi wa Leta ya Vatican Bwana Father Federico Lombard yatangaje kandi ko aya mategeko arimo gushushanywa n’umuhanga w’umutariyani ku buryo mu minsi ya vuba bazaba bashyize hanze urutonde rushya ruvuguruye rw’amategeko y’Imana uko ari 10, Umushumba wa kiliziya gatolika kandi yasoje avuga ko aya mategeko bazayamurikira isi yose ku mugaragaro hifashishijwe ikoranabuhanga ryihutisha amashusho.
Abantu bamwe rero bakaba baratangiye kwibaza kuri ibi Papa Francis yaba arimo kuko bemeza ko ari gutandukira dore ko ubushize yigeze kuregwa n’umwe mubateganya kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ko asigaye yivanga cyane kuri Politiki kurusha uko yita ku iyobokamana ashinzwe ndetse n’amadini atavuga rumwe na Roma nk’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi bakaba bakomeje kwigisha abayoboke babo ko ari ubuhanuzi buri mu gitabo cy’Ibyahishuwe buri gudusohoreraho badakwiye gutega amatwi ibyo Papa avuga. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira ibyayo mategeko 11 yenda gushyirwa hanze.