Ku nshuro ya mbere Tecno Kigali Fashion Week itegura igikorwa cyo gutoranya umunyamideli uhiga abandi mu kumurika imideri mu Rwanda, umukobwa witwa Kaneza Linca Amanda niwe waje guhiga abandi bose bahatanaga, maze yambikwa ikamba rya Rwanda’s Super model 2015.
Ni mu muhango wabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2015, mu ihema riherereye muri Camp Kigali imbere ya Kigali Serena hotel, ahari hateraniye abantu batandukanye b’ingeri zose ariko byagaragaraga ko abanyamahanga ari benshi kurusha abanyarwanda.
Ibi birori byari byitabiriwe
Byari biteganijwe ko ibi birori bitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ariko ntabwo aya masaha yubahirijwe kuko ahagana ku isaha ya saa mbili n’igice aribwo aberekana imideri(models)batangiye kwiyerekana mu mideli itandukanye bari bambitswe n’abanyamideri(designers) batandukanye.
John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali fashion yateguye iki gikorwa, na Makeda wayoboye uyu muhango, ubwo bahaga ikaze abitabiriye
Mbere yo kwiyerekana mu muko atandukanye y'imideli, aba-models babanje gususurutsa abantu
Uretse kwiyerekana banabajijwe ibibazo bitandukanye kugirango bumve uburyo babasha kwisobanura imbere y'abantu
Kaneza Linca Amanda waje kuba umunyamideli wa mbere (super model)
Mu bakobwa bagera kuri 14, aba batanu nibo baje ku isonga, maze Kaneza Linca Amanda aza kubahiga aba uwa mbere
Aha, bari bamaze kuvuga uwa mbere, bagenzi be bamukomera amashyi
Nyuma yo guhamagarwa nk'uwabaye uwa mbere, uyu mukobwa ufite se w'umunyarwanda na nyina w'umurundikazi, kubyakira byamunaniye araturika ararira ku buryo yarinze ava kuri stage akirira
Dr Claude yasusurukije abitabiriye ibi birori
Reba amwe mu mafoto y'abanyamideri bahatanye hamwe n'abandi bafatanije nabo gususurutsa abitabiriye
Uyu mukobwa ni umwe mubahabwaga amahirwe
Iyo aya marushanwa aba areba n'igitsinagabo, uyu musore yari mubo byagaragara ko akunzwe cyane
Uyu mukobwa nawe yahabwaga amahirwe
Kaneza Linca Amanda, umunyamideli wahize abandi
Tubibutse ko atari ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatorwa umunyamideri wa mbere, dore ko mu mwaka wa 2012 umukobwa witwa Mupende Alexia Uwera n'umusore witwa Mosie Tekle babaye abanyamideli b'umwaka mu marushanwa yari yateguwe na kompanyi ya PMA.
Kaneza Linca Amanda niwe wabaye umunyamideri w’umwaka muri Rwanda's Top Model 2015
Reviewed by Unknown
on
Monday, November 09, 2015
Rating: