Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, November 09, 2015

Jennifer Lopez yubuye imibyinire yatumye ajyanwa mu nkiko muri Maroc (Amafoto)

Umunyamerikakazi Jennifer Lopez yongeye kubura imibyinire yerekanye mu gihugu cya Maroc igateza impagarara mu buyobozi kugeza ubwo uyu mugore yajyanywe mu nkiko.
Tariki ya 9 Gicurasi 2015 Jennifer Lopez yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Rabat muri Maroc . Imibyinire ye benshi bayinenze bivuye inyuma ngo kuko ‘ari urukozasoni ndetse ngo yangije isura y’abagore’.
Akiva muri Maroc Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu yaregujwe ndetse uyu muhanzi na we ajyanwa mu nkiko.

Mu gitaramo cyateguwe n’ubuyobozi bwa iHeartRadio mu Mujyi wa Miami muri Florida mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2015, Jennifer Lopez yongeye kubyina nk’uko yabigenje muri Maroc.
Iyi mibyinire Jennifer Lopez yongeye kuyigarukana mu gitaramo
Iyi mibyinire y’uyu muhanzi benshi bayifata nk’ikimenyetso cy’uko uyu mugore w’imyaka 46 atigeze asaza ndetse yabyinaga akoresheje ingufu nyinshi atigisa ikibuno ku buryo imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo batashye bamwirahira.
Tariki ya 20 Mutarama 2016 Jennifer Lopez azakorera ikindi gitaramo gikomeye ahitwa Planet Hollywood i Las Vegas. Uyu muhanzi ni na we uzayobora itangwa ry’ibihembo bya American Music Awards, bizatangwa tariki ya 22 Ugushyingo 2015.
Lopez n'ababyinnyi be
Ni umubyeyi w'abana babiri