Ku icumbi rya Perezida Nkurunziza mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu gishyira uyu wa kane haraye hatewe ababombe abiri yo mu bwoko bwa mortier. Polisi y’u Burundi yo ikaba yahakanye aya makuru.
Amabombe abiri yaraye atewe ku rugo rwa Perezida Nkurunziza muri karitsiye ya Kiriri mu masaha y’igicuku cyo kuri uyu wagatatu gishyira uyu wa kane. Ibice bimwe by’aya mabombe yo mu bwoko bwa mortier yaguye ku mazu y’abadipolomate babiri baturanye na Perezida Nkurunziza.
Gusa izi bombe ntan’umwe zishe cyangwa ngo zikomeretse nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa na Radio ijwi rya Amerika babitangaje nabo bavuga ko babikesha umwe mu bambasaderi bahagarariye igihugu cye mu Burundi utashatse kwivuga amazina.
Aya makuru kandi yemejwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri za Ambasade zikorera i Bujumbura batashatse kwivuga amazina
Abaturage batandukanye batuye Bujumbura batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko bumvise urusaku rw’amabombe ariko ntibasobanura neza iby’ayo mabombe n’abo yaba yahitanye.
Umwe mu basirikare barinda urugo rw’umukuru w’igihugu mu Burundi yavuze aba bateye bombe mu rugo rwa Nkurunziza bashakaga Perezida Nkurunziza ariko aya mabombe ntiyamufashe kuko yaguye kure y’aho yari.
Uyu musirikare avuga ko aya mabombe yaturutse mu misozi ya Bujumbura Rural ahahoze ibirindiro by’inyeshyamba FNL Parpehutu mu 2003 – 2006 zari zihanganye n’umutwe wa CNDD FDD ishyaka rya Perezida Nkurunziza riri ku butegetsi.
Police irahakana aya makuru
Ubwo yabazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, umuvugizi wa Polisi mu Burundi Pierre Nkurikiye yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma. Ati « Twabyumvise babivuga ariko tugiye kubigenzura dusanga ari ibinyoma. Rwose nta cyabaye. »
N’ubwo yatangaje ibi ariko muri iki gitondo yeruye avuga ko abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ko ari itsinda ry’abaterabwoba nabo bagiye kurwanywa nk’uko barwanya ibyihebe.
Si ubwa mbere Perezida Nkurunziza aterwa amabombe kuko mu kwakira uyu mwaka yatewe amabobmbe n’abantu batazwi imwe igwa mu rugo rwe indi igwa ku nkengero zarwo.