Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, November 21, 2015

Go Team Rwanda amavubi nako amagare daa Nsengimana Jean Bosco yongeye guhesha u Rwanda ishema

tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (12)
Nyuma y’aho abanyamahanga bari bagiye basiga Abanyarwanda mu nzira Rubavu- Kigali,mu gace ka gatandatu  ka Tour du Rwanda,Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Contre Attack benurira abanyamahanga.

Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 4:10:22, akurikirwa na Areruya Joseph, Hakuzimana Camera, Biziyaremye Joseph, Uwizeye Jean Claude, Winterberg Lukas ukinira Suisse Meubles Descartes akaba ari we munyamahanga wabashije kuza imbere ari uwa gatandatu,Debesay Mekseb ukinira Bike Aid ari na we wari uhanganye cyane n’Abanyarwanda yaje ari uwa 14 uwa mbere amusizeho umunota umwe n’amasegonda 53.
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (11)
Nsengimana yazamutse kwa Mutwe ari wenyine abafana bo bari benshi
Ibyishimo ku Banyarwanda byatangiriye i Shyorongi aho mu gucunshumuka Abasore b’u Rwanda bakinnye bashaka kujya imbere y’abanyamahanga.
Mu Biryogo i Nyamirambo bazamuka kwa Mutwe  Nsengimana Bosco kabuhariwe mu guhagurikira igare ahazamuka, umwaka ushize ni we wanatwaye iyi Etape, ubu ni na we ufite umwenda w’Umuhondo, nk’uwa mbere ageze i Nyamirambo yazamutse nk’umurabyo yereka abanyamahanga igihandure!

Umuyobozi w'isiganwa ubwo yarageze ku mupando wa kwa Mutwe
Umuyobozi w’isiganwa ubwo yarageze ku mupando wa kwa Mutwe
Abantu benshi cyaneee, i Nyamirambo na henshi mu ho Tour du Rwanda yanyuze ngo bateye akanyabugabo abasore b’u Rwanda. Nyamirambo yari yakubise yuzuye imihanda idatoborwa n’amaso kubera abantu, kugera kuri Stade ya Kigali.
Saa saba n’iminota irindwi, Jean Bosco Nsengimana na Alleluya Joseph bari imbere bava mu gikundi cy’AbanyaErithreya n’abandi Banyarwanda baboneraho barazamuka bihuta bageze i Nyamirambo kuri Stade de Kigali ari abambere.

Nsengima Jean Bpsco Yakoresheje Ingufu nyinshi azmuka kwa mutwe
Nsengima Jean Bpsco Yakoresheje Ingufu nyinshi azmuka kwa mutwe
Nsengimana w’imyaka 22, aragumana umwambaro w’umuhondo, bihaye icyizere kinshi Team Rwanda yo kuba yakwegukana iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Abanyarwanda batatu baje ari aba mbere, Nsengimana, Biziyaremye na Jean Claude Uwizeye, bari basize abandi ariko bahageze ari Abanyarwanda batandatu.Aka gace ka Rubavu -kigali ntikari koroshye kuko kari gafite Ibirometero 156,5.
Andi mafoto:
DSC_1072
DSC_1076
DSC_1104
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (2)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (4)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (5)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (7)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (8)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (12)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (16)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (17)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (18)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (19)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (20)

tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (21)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (22)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (23)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (24)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (25)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (26)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (27)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (28)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (32)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (30)
tour du Rwanda Etape Rubavu -Kigali (31)
Capture33
Capture44
Amafoto :Nsanzabera Jean Paul