Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, November 20, 2015

Diplomate na Green P bakebuye bagenzi babo, Pfla na Bull Dogg baherutse kwandagazanya mu ndirimbo

Diplomate na Green P bakebuye bagenzi babo, Pfla na Bull Dogg baherutse kwandagazanya mu ndirimbo
Mu minsi mike ishize nibwo humvikanye indirimbo ziganjemo ibitutsi n’amagambo nyandagazi zasubizanyaga z’abaraperi babiri Bull Dogg na Pfla bigeze kubana mu itsinda rya Tuff Gangs ariko Pfla akaza kuryirukanwamo. Nyuma nibwo hatangiye kugenda habaho kutimvikana n’ubushyamirane hagati ye nabasigaye muri Tuff Gangs.
Si ku nshuro ya mbere aba baraperi baba batukanye bakanaterana amagambo hagati yabo mu ndirimbo, ariko kuri ubu mu ndirimbo z’aba baraperi bombi, humvikanyemo ibitutsi bikomeye, dore ko batanatinye gutukana ku babyeyi babo, badasize n’imyanya y’ibanga myibarukiro. Nyuma y’ibi, abantu batandukanye babivuze mu buryo bunyuranye ndetse barabanenga bikomeye. Bamwe bavugaga ko Pfla yarengereye agatuka bikomeye Bull Dogg atazimije nkuko bari basanzwe babikora, bigatuma Bull Dogg agwa mu mutego wo kumusubiza nawe akoresheje amagambo mabi, bayanatumye bashyirwa mu gatebo kamwe banengwa bikomeye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
pfla
Umuraperi Pfla benshi bemeza ko yarenze ihaniro
Gira website

Nyuma y’ibyavuzwe byose, abaraperi bagenzi babo Diplomate na Green P akaba ari bamwe mu batarigeze barya iminwa kuri ibi, ndetse banenga bikomeye aba bagenzi babo mu kiganiro baheruka kugirana na Sunday night.
diplomate
Diplomate ibyo yumvise mu ndirimbo za bagenzi be byamuteye kumirwa
Ubwo Diplomate yarabajijwe uwo yanenga cyane nyuma yo kumva izi ndirimbo zombi, aha muri iyi nkuru twirinze gutangaza amazina yazo ariko zikaba zaragaragaye kuri zimwe muri shene za youtube. Aha, Diplomate mu magambo ye yasubije agira ati:
Ibyo aribyo byose bose baratukanye, bose babwiranye amagambo mabi. So, ntabwo muri aka kanya navuga ngo ndanenga uyu ng’uyu, nshime uyu ng’uyu, mbaye unenga, bose nabanenga, ariko mpamya ko nk’abantu bibaho, ahubwo icyo nakora ni ukubakebura, kimwe ni uko nanjye nagira aho ngiye gutana aho ariho hose, buri muraperi wese cyangwa n’undi muhanzi wese afite uburenganzira bwo kuba yankebura akabwira ngo aha ng’aha uratanye. Icyo nakora ni ukubakebura kugirango basubire ku murongo mwiza kuko nanjye ndi umuntu.
Abajijwe uko yabifashe akimara kumva izi ndirimbo, Diplomate yagize ati “ Icyo navuga ntabwo ari ibintu byiza, ntabwo ari ibintu bishimishije kuko wumvamo cyane imvugo nyandagazi n’ibitutsi, ibintu bimeze gutyo mbona ko nk’abahanzi twakabaye dukora ibikorwa n’ibihangano birimo ubutumwa bwiza bwigisha, noneho iyo bihinduye isura mbona ko hari isura mbi tuba dutanze ariko nizera ko bino bintu bishobora kuzagarukira aha ng’aha.”
Diplomate
Diplomate
Diplomate yaboneyeho kumara impungenge abakunzi ba hip hop nyarwanda ko, n’ubwo ibi byabaye hari abandi baraperi bahora bashishikajwe no gutanga ubutumwa bufatika. Ati “ So, mpamya ko bitakabaye byarafashwe nk’isura yose ya hip hop kuko hari ibindi bihangano byinshi cyane by’abahanzi batandukanye kandi byiza byigisha, nkimara kubyumva numvise ko atari byiza birimo icyasha ariko muri aka kanya naboneraho umwanya wo kumara impungenge abakunzi b’umuziki nyarwanda na hip hop by’umwihariko mbamenyeka ko tugifite umuziki mwiza wigisha, ufite uburere, ako kantu gato kaba kaje ntibagahe umwanya.”
Ku ruhande rwa Green P nawe yanenze aba bahanzi bose ku bwo kuba baratokoje isura ya  bahanzi bakora hip hop, ariko by’umwihariko anenga Pfla. Ati:
Ku ruhande rwanjye nkibyumva byarambabaje cyane kuko njye rwana intambara yo kubaka hip hop kugirango igire isura nziza, kugirango wenda iyi njyana iba yanahagararirwa ikubahwa mu bantu b’ingeri zose ariko nkimara kumva ziriya ndirimbo nahise numvaga ko hari intambwe dusubiyeho inyuma, nkimara kumva abantu batukana kuriya. Surtout nka P Fla yaratukanye cyane birengeje kamere, bikabije, kuri njye byarambabaje cyane mbona ko ya sura nshaka guha hip hop hari abandi bantu bashaka kuyisubiza inyuma, hari abantu bashaka kongera kudusiga isura itari nziza yayindi y’abantu badufata nk’ibirara, abantu bahora mu biyobyabwenge, urebye nicyo kintu cyambabaje.
Green P
Greep P ahamya ko izi ndirimbo zasubije inyuma hip hop yo mu Rwanda
Umunyamakuru, amubajije niba adasanga kuba aba bahanzi bararirimbye izi ndirimbo babitewe no kuba inganzo yabo yarakamye, ku ruahande rwa Green P yabihakanye avuga ko beef(guhangana0 ari umuco wa hip hop, ariko aba bakaba batarabashije kuyobora umujinya wabo.
Ati “ Muri hip hop biratandukanye kubera ko beef zibaho, ahanini abaraperi cyane iyo agize umujinya awugaragariza mu magambo ye arimo kuvuga ako kanya, urumva ahanini byatewe n’umujinya kuko sinkeka ko Pfla yabuze inganzo gusa ni umujinya w’indengakamere atabashije kuyobora.”