Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi:Reba uko Umujyanama wa Perezida Nkurunziza yarusimbutse

Zenon Ndaruvukanye, umwe mu nkoramutima za Perezida Nkurunziza, akaba n’umucurabwenge w’ishyaka rya CNDD FDD riyoboye mu Burundi yivuganwe n’abitwaje intwaro ubwo yavaga iwe mu ntara ya Bujumbura Rurale.
Abo bantu bamutegeye hafi y’isoko ryitwa Kotebu, bica umupolisi wari amurinze ariko we ashobora kurokoka nk’uko BBC ibitangaza.

Abamurasheho bahise bahunga, basiga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux bajemo hafi y’isoko, ariko babiri muri bo barafatwa naho umwe aracika.
Abashinzwe umutekano batangaje ko basanze imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, mitrailleuses, rokete n’amagerenade muri iyo modoka.
Naho abafashwe bari bafite amabombe abiri n’intwaro zo mu bwoko bwa RPG. Beretse polisi aho babika intwaro mu gace ka Kinindo ihasanga intwaro n’amasasu menshi.
Mu byafashwe harimo intwaro ya Mortier imwe, rokete 6, gerenade nyinshi, kalashnikov 19 RPG zirindwi, imyambaro ya gisirikare 24 n’izindi ntwaro nyinshi.
Muri Kanama, indi nkoramutima ya Perezida Nkurunziza Gen. Adolphe Nshimirimana yishwe n’abantu batazwi mu gace ka Kamenge.
JPEG - 61 kb
Mu bubiko bw’intwaro bwa Kinindo havumbuwe intwaro nyinshi
Muri uko kwezi kandi umugaba w’ingabo z’U Burundi Gen. Prime Niyongabo yararusimbutse bamutegeye mu Rumonge.
Kuva muri Mata ababarirwa muri 250 bamaze kwica naho 200 00 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi
Burundi:Reba uko Umujyanama wa Perezida Nkurunziza yarusimbutse Burundi:Reba uko Umujyanama wa Perezida Nkurunziza yarusimbutse Reviewed by Unknown on Friday, November 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.