Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi 10 baguwe gitumo bitunguranye mu mugambi wo guhitana Gen Prime Niyombare


Ku wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, nibwo abasirikare 10 hamwe n’abasivile 2 bafashwe bashinjwa gushaka kwica Gen Maj.Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi bagejejwe imbere y’urukiko.

Abo bashinjwa gushaka kwica Gen. Prime Niyongabo ngo bafungiye muri gereza ya gitega bakaba ari abasirikare 10 n’abasivile 2.
Prime-NIyongabo
Gen Maj Prime Niyongabo
Nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko ngo bategereje amasaha 48 kugirango bemererwe kuburana bari hanze cyangwa se bakazaburana bafunze bitewe n’ibyo ubushinzacyaha buzemeza.
Mu gitondo cyo Ku wa 11 Nzeli 2015 nibwo Général major Prime Niyongabo yarusimbutse ubwo yategwaga umutego ava mu gace ka Kinanira ku muhanda Nationale 3 ujya mu Rumonge hafi y’ikiraro cya Muha ahagana ku ishuli Internationale.
Byatangajwe ko muri icyo gitero haguyemo abantu 7, abarinda Gen Prime Niyongabo 4, umupolisikazi, n’abari bagabye igitero bagera kuri 2 undi umwe akaba ngo yafashwe mpiri. Abagabye igitero bari mu modoka ya gisirikare barasa ku modoka yarimo Gen Niyongabo no ku yarimo abamurinda.
Ababyiboneye n’amaso yabo babwiye itangazamakuru ko icyo gitero cyari giteguye neza kandi gikomeye kuko cyahise gihitana abari barinze Gen Niyongabo bari mu modoka yindi mu kanya ko guhumbya.
niyongabo-embush
Icyatangaje benshi ni uko uwo muhanda ukunze gukoreshwa na Gen Prime Niyongabo buri gitondo agiye ku kazi ubusanzwe wabaga urinzwe n’abasirikare bafite intwaro zikomeye, bikaba byaragaragaye ko ari ubugambanyi bwihishe mu gisirikare cy’u Burundi.
Abumvise amakuru y’iki gitero bahamya ko cyari kimeze neza neza nk’icyahitanye Lt Gen Adolphe Nshimirimana wafatwaga nk’inkingi ikomeye y’ubuyobozi buriho i Burundi.
Abafashwe bashinjwa urupfu rwa Gen Adolphe batangaje ko bari abasirikare mu ngabo z’u Burundi, Mu gitero cyagabwe kuri Gen Niyongabo abishwe 2 mu bagabye igitero ndetse n’uwafashwe bose ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwemeje ko nabo ari abasirikare basanzwe baba mu ngabo z’u Burundi, ibi bikaba bigaragaza ko ingabo z’u Burundi zicitsemo ibice ku buryo bugaragara.
Burundi 10 baguwe gitumo bitunguranye mu mugambi wo guhitana Gen Prime Niyombare Burundi 10 baguwe gitumo bitunguranye mu mugambi wo guhitana Gen Prime Niyombare Reviewed by Unknown on Friday, November 20, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.