Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Breaking: Week end y’urusasu mu mujyi wa Bujumbura ruravuza ubuhuha

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira iki cyumweru  tariki ya 22 Ugushyingo 2015 mu makaritsiye atandukanye mu Mujyi wa Bujumbura yaraye avugamo urusasu kugeza muri iki gitondo

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bujumbura avuga ko uduce twaraye twibasiwe cyane n’uduce twa Musaga, Mutanga Sud , Mutakura , Ngagara, Nyakabiga na CIbitoke.

Iri joro ryaranzwe n’iturika ry’ibisasu by’amagerenade muri utu duce twose, amwe mu mabombe akomakomeye. Hanakoreshejwe kandi imbunda nto n’inini nk’uko abaturage babitangarije RPA.
Amakuru aturu muri Quartier ya Mutanga Sud avuga ko muri aka gace humvikanye ibisasu bidakunze kumvikana mu Burundi byo mu bwoko bwa Obus . Iyi karitsiye abayituye bose baraye mu bwoba budasanzwe bibaza niba ijoro riri bucye kubw’ibi bibombe byaturikaga.
Ijoro ryakeye muri Bujumbura ryaranzwe n’umutogoto w’urusasu
Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntiratangaza ibyangirikiye muri ibi bitero cyangwa ababiguyemo ariko amakuru aturuka I Bujumbura dukesha RPA avuga ko muri Karitsiye ya Ngagara hishwe umuntu umwe naho 15 batabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi.
Ahandi havugiye amasasu ni mu ntara ya Kirundo. Aha umubare w’ibyangijwe n’abakomerekejwe nayo nturatangazwa.
Muri Musaga umupolisi yakomeretse bikomeye akomerekejwe na Grenade yatewe n’abantu batazwi undi mupolisi nawe yica imbwa ayirashe.
Kugeza ubu ntawe urigamba ibi bitero byagabwe muri utu duce kandi na leta y’u Burundi ntiratangaza ibyangijwe n’iyi ntambara.
Breaking: Week end y’urusasu mu mujyi wa Bujumbura ruravuza ubuhuha Breaking: Week end y’urusasu mu mujyi wa Bujumbura ruravuza ubuhuha Reviewed by Unknown on Sunday, November 22, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.