Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, November 20, 2015

Amerika yongeye kwamaganira kure icyemezo cya Sena y’u Rwanda inkuru===>

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2015, Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaganye icyemezo cya Sena y’u Rwanda kirebana n’umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga waraye wemejwe. Iki gihugu kikaba kivuga ko uyu mushinga wemejwe ugamije kongerera manda Perezida Paul Kagame.
Sena y'u RwandaUmuvugizi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wungirije Mark Toner yatangaje ko we na leta ye bafite impungenge ku bibazo bishobora kuvuka nyuma y’iri vugururwa ry’itegeko nshinga.
Mark Toner ati  « Twizera ko Perezida Kagame azashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mbere ndetse no gutegura ahazaza h’ejo h’abazayobora u Rwanda nyuma y’aho azaba arangirije manda ye mu 2017.
Perezida Kagame ngo azarekura ubutegetsi mu 2034
Kagame
Perezida Kagame yasabwe n’abaturage kongera kwiyamamaza kuko yabayoboye neza
N’umujinya mwinshi wa leta zunze ubumwe za ziravuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga nta kindi rigamije uretse guha ububasha Perezida Kagame kongera kwiyamamaza nyuma ya 2017 ibi bikamufasha kuzarekura ubutegetsi mu 2034 nk’uko Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kibivuga.
Iki kinyamakuru kivuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga rizatanga  imyaka 7 y’inzibacyuho izarangira mu 2024 igakurikirwa n’izindi manda ebyiri z’imyaka itanu itanu. Iyi myaka y’inzibacyuho Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza muri iyi nzibacyuho nyuma akongera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka 5.
Iri vugururwa ry’itegeko nshinga rizemezwa n’abaturage mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Gusa abaturage nibo basabye ko itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Perezida Kagame yongere gutorwa kuko yabayoboye neza. Kugeza ubu abaturage baracyemeza ko bagishyigikiye ko yakongera kubayobora.