Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, November 26, 2015

Ese koko umunya Cyangugu wese ugeze i Kigali aratunganirwa? Dore ibyamamare 10 bihakomoka

Ese koko umunya Cyangugu wese ugeze i Kigali aratunganirwa? Dore ibyamamare 10 bihakomoka
Abashoramari, abacuruzi bakomeye, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi bantu bazwi mu mujyi wa Kigali, bikunze kuvugwa kenshi ko abenshi muri bo baba bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ibyamamare nyarwanda byinshi nabyo bikomoka aha hahoze ari muri Cyangungu.
Icyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Hari bamwe bakunda kuhita i Bushi ndetse n’abaturage baho bakabita abashi, bitewe ahanini n’uko baturanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku gice cy’iki gihugu kigizwe n’abitwa abashi. Abanyacyangugu usanga badaterwa ipfunwe no kwitwa abashi, ndetse nabo ubwabo usanga bakunda kubyiyita.
Muri aka gace, ni hamwe mu hantu hazwi ko ari kure y’umujyi wa Kigali, ugereranyije n’ibindi bice byo hirya no hino mu gihugu. U Rwanda ariko ruragendwa, buri wese akaba yanaba aho ashaka akanahashakira imibereho, ari nayo mpamvu usanga abaturage batari bacye bava mu bice bitandukanye mu ntara zigize u Rwanda bakerekeza mu mujyi wa Kigali, aho benshi biganjemo urubyiruko baba bashaka ubuzima bwiza bwo mu mujyi, bamwe bikabahira abandi bikanga bakaba banasubira iwabo mu byaro, nyamara kubona uwavuye i Cyangugu asubiraho kuko hamunaniye ngo biba gacye.
Kuba abasore n’inkumi baturuka ahahoze hitwa i Cyangugu bagera i Kigali bagatera imbere bidasanzwe, abantu basobanura impamvu yabyo mu buryo butandukanye. Hari ababyita umugisha ushobora kubonwa n’abandi, hari ababyita kuba baba baturutse kure bagera i Kigali bagakora iyo bwabaga ngo batazasubira iwabo amara masa, hari abavuga ko biterwa n’umurava no gukora cyane bibaranga, abandi bakabyita impano yo kumenya gushakisha ubuzima.

Uretse kuba hakomoka abantu babaye ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Banyaga wubatse amateka akomeye ku isi kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu mibare, hanakomoka abandi bantu bagiye baba ibyamamare mu ngeri zitandukanye. Muri abo, harimo nka Muvara Valens  wasize amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu myaka yashize.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku rutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare mu Rwanda bazwi muri iyi myaka ya vuba, babashije kumenyekana no kwigaragaza cyane mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva iwabo ahahoze hitwa i Cyangugu bagera mu mujyi wa Kigali bakagira iterambere ridasanzwe ndetse bakanamenyekana cyane.
1. Mani Martin
mani
Maniraruta Martin, ni umwe mu bo umuntu atatinya kuvuga ko yavuye iwabo ahahoze ari i Cyangugu agahirwa n’umujyi wa Kigali. Indirimbo nk’Urukumbuzi, Intero y’amahoro, My Destiny, Ideni, Akagezi ka Mushoroza n’izindi ndirimbo zafashije uyu muhanzi kwerekana impano afite mu kuririmba, bituma amenyekana mu Rwanda no hanze yarwo. Mani Martin, yabwiye Inyarwanda.com ko kuva mu myaka ishize nawe yajyaga abyumva abantu bavuga ko abanyacyangugu bashobora Kigali bahagera bagatera imbere cyane, ndetse nawe ababigezeho akaba abazi ariko akaba atarabasha kumenya neza impamvu, n’ubwo nawe atabura kubibona nk’ukuri.
2. Samusure
sam
Kalisa Ernest wamenyekanye mu Rwanda nka Samusure kubera filime yakinnye yitwa gutya, nawe ni umwe mu banyarwanda bafite impano zitandukanye zamufashije gutera imbere. Uretse gukina amakinamico n’amafilime atandukanye, Samusure anakora ibindi bijyanye n’ubuvanganzo nko kuvugira inka, ari nabyo akora nk’umwuga umutunze mu mujyi wa Kigali. Uyu aganira na Inyarwanda.com, yashimangiye ko abanyacyangugu bakora cyane kandi bakihatira gutera imbere, ari yo mpamvu iyo bageze mu mujyi wa Kigali bahagera biyemeje kuzasubira iwabo babereka intera ihambaye bagezeho.
3. Jimmy Gatete
gatete
Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi b’umupira b’abanyarwanda bubatse amateka yihariye kandi yashimishije abanyarwanda akanahesha ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu nawe, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu.
4. Munyanshoza Dieudonne
munyanshoza
Munyanshoza Dieudonne bakunda kwita Mibirizi, ni umuhanzi nyarwanda ukomoka ahitwa i Mibirizi mu cyahoze ari Cyangugu. Uyu nawe, iterambere rye muri muzika n’uruhare yagize mu guhindura no guha ubutumwa abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo, bishimangira ubushobozi bwe, gukora cyane n’impano imurimo.
5. Miss Shanel
shanel
Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shanel nawe ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ndarota, Ngukunda byahebuje n’izindi. Uretse kuba azwi nk’umunyamuzika wabigize umwuga dore ko yanabyize mu Bufaransa, Miss Shanel ni n’umukinnyi w’amafilime, nawe akaba umwe mu bahiriwe n’umujyi wa Kigali nyuma yo kuba ahahoze hitwa i Cyangugu.
6. Jay Polly
jay
Tuyishime Josua bakunda kwita Jay Polly, ni umwe mu baraperi nyarwanda bakomeye ndetse yanegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane nk’umunyamuzika w’umunyarwanda ukunzwe kandi ukomeye, hari mu mwaka wa 2014. Jay Polly nawe umaze gutera imbere mu mujyi wa Kigali, akomoka mu cyohoze ari Cyangugu.
7. MC Monday
saga
Saga Assou Gashumba wamenyekanye nka MC Monday, yamenyekanye mu Rwanda nk’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi wabiciye bigacika mu myaka ishize. Uyu nawe, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
8. Bamporiki Edouard
bamporiki
Bamporiki Uwayo Edouard, ni umuhanzi nyarwanda mu by’ubusizi, gukina no kwandika amafilime ndetse ari n’umukinnyi w’amakinamico arimo n’ikinamico Urunana aho akina yitwa Tadeyo. Mu kazi ke gasanzwe katari akajyanye n’ubuhanzi, ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Uyu mugabo wagiye atanga ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo, nawe akomoka i Nyamasheke mu cyahoze ari Cyangugu, akaba yarageze ku ntera ishimishije cyane mu iterambere ry’ubuhanzi bwe kuva yagera mu mujyi wa Kigali, na mbere y’uko yinjira muri Politiki.
9. Pastor P
p
Bugingo Ndanga Patrick uzwi nka Pastor P, ni umwe mu banyarwanda bubatse amateka akomeye mu bijyanye no gutunganya indirimbo. Indirimbo nka Narashize ya King James, Ndarota ya Miss Shanel, Baza ya Tom Close na Fizzo, Gumamo ya Korali yo muri ULK, Palapala ya King James, Yantumye ya King James, Ni Danger ya Danny Vumbi n’izindi nyinshi zakunzwe mu Rwanda, zakozwe na Pastor P. Uyu musore nawe ni umwe mu mpano zateje imbere u Rwanda ziturutse mu cyahoze ari Cyangugu.
10. François Mihigo Chouchou
chouchou
François Mihigo Chouchou; ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere nk’iyitwa Mama bamwe bita Kuva nkivuka. Kugeza ubu, François Mihigo Chouchou aracyakora muzika ndetse ajya anitabira ibitaramo hirya no hino, akaba ari umwe mu bakora umuziki w’umwimerere unogeye amatwi. Uyu mugabo nawe ni impano ikomeye yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu.
Muri aba bose, twakongeraho abandi bahanzi nka Naason, Edouce, Thacien Titus uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Karoli Karemera n'abandi bahanzi benshi batandukanye mu ngeri zitandukanye.
Bless Rusizi & Nyamasheke