Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abarundi basimbukiye hejuru nyuma yuko ngo Perezida Nkurunziza ngo yarasiwe ahitwa i Buga arakomereka bikomeye

Mu gihe ishyaka CNDD FDD ryatangizaga ukwezi kwiswe ko ari ukwahariwe Intwari ku rugamba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, batangaje ko Perezida Nkurunziza umukuru wabo yarashwe agakomereka bikomeye.

Umuhango wo gutangiza uko kwezi kwahariwe intwari ku rugamba za CNDD FDD wabereye i Buga muri komini ya Kayogoro mu ntara ya Makamba.
Nk’uko abayobozi bakuru ba CNDD FDD babitangaje, ngo bahisemo gutangiriza uku kwezi ku kibuga cy’i Buga muri iyo Komini ngo bitewe n’uko ubwo urugamba rwari rurimbanyije Petero Nkurunziza yaharasiwe agakomereka bikomeye, bikaba ari urwibutso rw’amateka y’urugamba rwabo.
@burundi-megainfo.com
Ikindi kandi ngo amasezerano hagati ya FDD na Leta yashyiriweho umukono aho i Buga ubwo urusasu rwavuzaga ubuhuha muri ako gace, ibyo byose ngo bikaba ari amateka y’urugamba rwabo bahora bibuka muri uku kwezi.
Uku kwezi kwahariwe intsinzi ya CNDD FDD nibwo bahagaritse urugamba banashyikirana na Leta yari iriho, ukwezi kwahariwe intwari bikaba biteganywa ko kuzarangirira muri za Komini, nk’uko byatangajwe na Pascal Nyabyenda umuyobozi mukuru wa CNDD FDD ku rwego rw’igihugu.
pnkurunziza
Iri shyaka ryashinzwe mu mwaka w’1994 nyuma y’umwaka umwe hishwe Perezida Merchiol Ndadaye bafata nk’intwari ya demokarasi i Burundi, muri 2005 nibwo CNDD FDD yafashe ubutegetsi.
Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza yabaye intandaro yo kuryanisha abanyamuryango muri iri shyaka CNDD FDD, bamwe barishwe harimo na Gen. Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’intwari yabo abandi barafungwa ndetse hakaba hari n’abahunze basubira ishyamba aho birirwa bavugira ko bazagaruka baje guhirika Nkurunzia.
Abarundi basimbukiye hejuru nyuma yuko ngo Perezida Nkurunziza ngo yarasiwe ahitwa i Buga arakomereka bikomeye Abarundi basimbukiye hejuru nyuma yuko ngo Perezida Nkurunziza ngo yarasiwe ahitwa i Buga arakomereka bikomeye Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 19, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.