Sandra Teta ukurikiranyweho gutanga cheque zitazigamiye, ubu azajya yitaba ubutabera ari hanze aho kuba afunzwe.
Uyu munyamideri agifungurwa mukiganiro gito twagiranye yavuze ko nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ubutabera bwafashe umwanzuro ko yakurikiranwa ari hanze akajya yitaba ubutabera igihe bumukeneye.
Uyu mukobwa yari afunze kuva kuwa kabiri w’icyumweru gishize. Yari afungiye kuri station ya Police ya Muhima.
Miss Sandra Teta ati “Uko byagenda kose iki kibazo ndimo kizakemuka. Nzajya nkomeza kwitaba ubutabera kugeza igihe iki kibazo gikemukiye”.