Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Urutonde rw'ibyamamare mpuzamahanga byageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015

Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, mu Rwanda hagiye hagera ibyamamare bitandukanye birimo ibyo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, ibyo mu bindi bihugu bya Afrika ndetse n’ibyamamare byo ku yindi migabane, byiganjemo abahanzi bagize ibikorwa cyangwa ibitaramo bya muzika bitabira mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare bizwi cyane byageze mu Rwanda guhera mu ntangiro za Mutarama kugeza muri uku kwezi k’Ukwakira 2015, mu gihe habura iminsi micye ngo umwaka wa 2015 urangire twinjire mu mwaka wa 2016. Turibanda cyane ku bahanzi b’abaririmbyi.

1. Diamond Platnumz
diamond
Nasib Abdul Juma; umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania uzwi nka Diamond,  yasoreje umwaka wa 2014 mu Rwanda ndetse anahatangirira uwa 2015, agaragara mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku munsi w’ubunani tariki ya 1 Mutarama 2015. Ari mu byamamare mpuzamahanga byabimburiye ibindi kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015.
2. Zari Hassan
zari
Ubwo Diamond yageraga mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umukunzi we Zari byavugwaga icyo gihe ko bakundana ariko bakaba baragendaga babihakana n’ubwo nyuma baje kubyerura ku mugaragaro ubu bakaba banafitanye umwana. Nyuma yo kuzana na Diamond ariko, Zari yongeye kugaruka mu Rwanda tariki 26 Kamena 2015 aje kwitabira ibirori by’imideli byari byateguwe na Miss Sandra Teta.
3. Bebe Cool
bebe cool
Tariki 25 Kamena 2015, nibwo umuhanzi w’icyamamare muri Uganda; Bebe Cool yageze mu Rwanda aje kwitabira igitaramo cy’imideli cyari cyanatumiwemo Zari, iki gitaramo cyari cyateguwe na Miss Sandra Teta kikaba cyarabereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
4. Dr Jose Chameleone
chameleone
Joseph Mayanja, umuhanzi w’icyamamare muri Uganda uzwi nka Dr Jose Chameleone, yaje mu Rwanda tariki 25 Kamena 2015, aho yagombaga kwitabira ibitaramo mu mujyi wa Kigali, harimo icyagombaga kubera muri Serena Hotel ndetse n’icyagombaga kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo, ariko icyo gihe bikaba bitaranamugendekeye neza.
Igitaramo cyagombaga kubera muri Hoteli Serena, cyafunzwe na Polisi kuko cyari cyatinze gutangira bagashaka kugitangira mu gicuku, ndetse icyo gihe abantu mbarwa bari bakitabiriye basubijwe amafaranga yabo baritahira. Nyuma yakoreye ikindi i Gikondo, nacyo ntabwo kitabiriwe cyane.
5. Roberto
roberto
Umuhanzi Roberto ukomoka muri Zambia akaba azwi cyane mu ndirimbo Amarulah, yageze i Kigali tariki 7 Gicurasi 2015, aho yari aje kwitabira igitaramo cy’umunyarwenya Nkusi Arthur cyabaye tariki 9 Gicurasi 2015 muri Hoteli Serena ya Kigali. Roberto waje mu Rwanda akiri mu kwezi kwa buki, yaje aherekejwe n’umugore we bari bamaze ibyumweru bitatu barushinze.
6. Kansiime Anne
kansiime
Umunyarwenya Anne Kansiime umaze kuba icyamamare muri Afrika no hirya no hino ku isi, yageze mu Rwanda tariki 4 Kamena 2015, aje kwitabira igitaramo cy’urwenya cyari cyiswe “Comedy Jam”, kikaba cyarabereye muri Hoteli Serena ya Kigali tariki 6 Kamena 2015, igitatamo kitabiriwe cyane kandi kigashimisha bikomeye abari bakitabiriye. Icyo gihe yari abafatanyije n’abandi banyarwenya nka Nkusi Arthur wo mu Rwanda na Kigingi wo mu Burundi.
7. Weasel & Radio
weasel
Itsinda ryo mu gihugu cya Uganda rya GoodLyfe rigizwe na Weasel na Radio, ryageze i Kigali tariki 2 Nyakanga 2015, baje kwitabira igitaramo cyo Kwibohora cyabaye tariki 4 Nyakanga 2015 muri Hoteli Serena ya Kigali, ndetse na tariki 5 Nyakanga muri Sitage ya Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
8. Eddy Kenzo
kenzo
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda; Eddy Kenzo ukomeje no kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, yageze mu Rwanda tariki 25 Nyakanga 2015 aje kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up, anataramira abitabiriye iri serukiramuco ryabereye kuri Sitade Amahoro; i Remera mu mujyi wa Kigali.
9. Sauti Sol
kenzo
Itsinda rya Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya, ryasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga 2015 naryo rije kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up ryabereye kuri Sitade Amahoro, ariko bagarutse mu mujyi wa Kigali tariki 17 Ukwakira 2015 baje kwitabira igitaramo cy’icyamamare Stromae.
10. Akon
akon
Umuhanzi w’icyamamare Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aturutse i Nairobi muri Kenya, maze atangira kuganira na Minisitiri w’Ibikorwa remezo James Musoni ndetse n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
akon
Muri ibi biganiro n’abayobozi b’u Rwanda, ku murongo w’ibyigwa hari hariho ibijyanye n’umushinga w’uyu muhanzi witwa "Akon Lighting Africa", ugamije gufasha uyu mugabane wa Afrika mu guteza imbere ingufu zishyingiye ku mirasire y’izuba.
11. Mafikizolo
mafikizolo
Itsinda rya Mafikizolo ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ryageze i Kigali muri Nzeri uyu mwaka rije kwitabira no gususurutsa abitabiriye ibirori bya Mützig Beer Fest, bakaba barakoze igitaramo cyashimishije abantu cyane mu mujyi wa Kigali tariki 20 Nzeri 2015.
12. Mbabazi Lilian
lilian
Mbabazi Lilian; umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, nawe yaje mu Rwanda muri Nzeri aje kwitabira ibirori bya Mützig Beer Fest, ndetse ataramira abakunzi ba muzika bo mu mujyi wa Kigali, mu gitaramo cy’umwimerere cyabereye i Rugende tariki 19 Nzeri 2015.
13.  Ali Kiba
kiba
Icyamamare muri muzika ya Tanzania, Ali Kiba wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Cindrella, yageze i Kigali tariki 20 Nzeri 2015 aje kwitabira igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, cyabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 21 Nzeri 2015.
14. Ice Prince
ice
Ice Prince; umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe yageze i Kigali tariki 20 Nzeri 2015 aje kwitabira igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, cyabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 21 Nzeri 2015.
15. Stromae
stromae
Icyamamare Stromae; umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yageze i Kigali tariki 16 Ukwakira 2015 aza kwitabira igitaramo yari yatumiwemo cyabaye kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2015, igitaramo cyabaye icy’amateka akomeye mu mujyi wa Kigali.
                                                                            16.Nameless
Nameless
Nameless umuhanzi ukomoka muri Kenya wamamaye cyane mu karere nyuma yo gukora indirimbo 'Nasinzia Nikikuwaza' yabiciye bigacika mu myaka ya 2007, nawe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22/10/2015 arabarizwa mu mujyi wa Kigali aho yanakoze igitaramo cya mbere kuri uyu mugoroba muri Car Wash Kimihurura.
Urutonde rw'ibyamamare mpuzamahanga byageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 Urutonde rw'ibyamamare mpuzamahanga byageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 Reviewed by Unknown on Sunday, October 25, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.