Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, October 22, 2015

Umukobwa Yafatiwe Mu ndege Arimo Asambaniramo Bahita Bamwirukana Ku Kazi “REBA HANO AMAFOTO”


asa-4Umukozi (hôtesse) wita ku bakiliya mu ndege ya kompanyi yo muri Arabie saoudite, yirukanwe ku kazi ke azira gusambana n’abagenzi mu ndege iri mu kirere, aho yafashwe amaze gusarura akayabo muri iki gikorwa yakoraga rwihishwa.

uyu mukobwa utatangajwe amazina, Daily mail ivuga ko yari amaze kubigira umwuga, dore ko ngo mu mwaka umwe yinjizaga arenga 900.000€, cyane ko umugabo wese baryamanye inshuro imwe atashoboraga kumwishyura ari hasi y’ibihumbi bibiri by’amayero (2.000€).
asa-4
Muri aka kazi ke ko gufata neza abagenzi mu ndege, uyu mukobwa yongeragaho n’uyu mwihariko we, ariko agahitamo kubikora mu gihe indege ifashe urugendo rwa kure, nko mu kirere kiri hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’inyanja y’Abahinde bita ‘Golfe Persique’.
Uyu mukobwa ngo yakoranaga n’ababishaka kandi bafite ubushobozi bwo kwishyura, aho bahitaga berekeza mu bwiherero (Toilette) bw’indege iri mu kirere bagakora ibyabo.
Uyu yaje gufatwa ubwo umwe mu bagenzi yabagwaga gitumo, akamusangana n’umugabo mu bwiherero basambana, ahita yirukanwa ku kazi ndetse ngo akaba ashobora no kwirukanwa mu gihugu, kuko yasebeje umwuga akora n’igihugu cye muri rusange.
mu_ndege_ahakorera_imibonano_mpuzabitsina_1_