Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, October 30, 2015

RWAMAGANA:Imbata Yateye Igi ryanditseho Muhamad Rasul llah “REBA HANO AMAFOTO”

Nyuma y’aho imbata y’uwitwa Sibomana Hawamu wo mu Karere ka Rwamagana iteye igi ryanditseho amagambo y’icyarabu bigasobanurwa ko avuga ko ‘Muhamad ari intumwa y’Imana’, bamwe mu bamenyi b’idini ya Islamu mu Rwanda baravuga ko ibi ari igitangaza nk’ibindi bisanzwe bibaho.

 Iyo mbata ya Sibomana kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo yateye igi ryanditseho amagambo y’icyarabu ‘Muhamad Rasul llah’ aza gusobanurwa n’ababizi ko avuga mu Kinyarwanda ngo’Muhamad ni intumwa y’Imana’.
sibomana-3
Sibomana yagize ati “Mu by’ukuri iri ni igi imbata yanjye yateye iwanjye mu rugo. Yagiye mu nzu ishaka icyari iteramo igi, mbonye ibyanditseho ndavuga ngo ‘reka mbyereke abamenyi bansobanurire ibyo ari byo.”
Avuga ko nyuma y’ibi bitangaza, abamenyi b’idini y’abayisilamu i Rwamaga bamubwiye ko haditseho ‘Muhamad Rasul llah’, bisobanura mu Kinyarwanda ngo ‘Muhamadi ni intumwa y’Imana.’
Abamenyi b’idini y’abayislamu bavuga ko ibitangaza nk’ibi bisanzwe bibaho
Umunyamabanga w’aba-sheikh bo mu Rwanda, Sheikh Munyezamu Ahmed,yabwiye IGIHE ko ibitangaza nk’ibi atari ubwa mbere biba kuko n’Imana ibivuga mu gitabo cya Korowani.
Yagize ati “ku murongo wa 53, Korowani igira iti ‘Tuzabagaragariza ibimenyetso byacu impande zose kugeza no kuri bo ubwabo.’”
Yakomeje avuga ko no mu mwaka wa 2003 mu Kagari ka Rwampara,umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, havutse umwana wanditseho amagambo y’icyarabu ‘Allah Akbar’.
Ati “ Bibaho nubwo tudakunda kubigaragaza cyane, yewe no muri 2003 hari umwana wavutse mu Rwampara yanditse ku kuboko kwe ‘Allah Akabar’ kandi murabizi ko risobanura ko Imana ariyo nkuru.”
Yasoje avuga ko ibikorwa nk’ibi Imana ibikorera abantu ishaka kubahwitura bitewe n’impamvu zitandukanye dore ko hari n’ababa batakibuka no kuyisenga, ikabikora mu rwego rwo kubibutsa ko iriho kandi ari yo nyir’ubushobozi.
Sibomana Hawamu afite imyaka 35 y’amavuko. Atuye mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Sibagire ,Umurenge wa Kigabiro,Akarere ka Rwamagana.

sibomana-3