Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

NASA iraburira Isi ku kibuye kizayisatira tariki ya 31 Ukwakira 2015

kigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku by’isanzure (NASA), kiratangaza ko mu mpera z’Ukwakira 2015 isi izasatirwa n’ikibuye kinini cyiswe Asteroid 2015 TB145, gusa ngo nta ngaruka zizwi kugeza ubu kizateza.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na NASA bugaragaza ko tariki ya 31 ukwakira 2015 ahagana saa cyenda n’iminota 14 ku isaha ngengamasaha GMT, iki kibuye gifite uburebure bwa kilometero 2,5 kizasatira isi kiri ku muvuduko wa kilometero zirenga ibihumbi 125 ku isaha.

Iki gihe umuntu wese ushobora gukoresha indebakure ”telescope” akazabasha kuba yabona iki kibuye. Nubwo NASA ihamya ko iki kibuye kiri mu bibuye byabayeho bizaba bifite umuvuduko ukabije mu gusatira Isi. iki kigo giteganya ko nta ngaruka kizatera.
Asteroid 2015 TB145 nicyo kibuye kizaba gisatiriye Isi kuva mu mwaka wa 2006, ndetse abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bateganya ko nta rindi buye rizagaragara ryegera Isi kuri iki kigero kugera mu mwaka wa 2027. Nubwo biteganywa ko nta kibazo iki kibuye kizateza Isi, NASA isobanura ko gishobora kuba giteye ubwoba kuko kizaba cyegereye isi cyane.
Si ubwa mbere bivugwa ko mu kirere hari ibibuye bizakomeretsa Isi
Si ubwa mbere Isi ivugwaho gusatirwa n’ibibuye bizayishegesha nyamara ntibibe
Mu minsi ishize nibwo bimwe mu bigo by’ubushakashatsi hirya no hino ku Isi byagiye bitangaza imperuka y’Isi ahanini yagombaga gukomoka ku kibuye cyiswe Asteroid 86666 (2000 FL10) cyagombaga kunyura hafi y’Isi tariki ya 10 Ukwakira 2015. NASA ikaba yaravugaga ko ikibuye cy’ubu bwoko cyari gifite ubushobozi bwo guteza isenyuka ry’Isi nyamara ariko ntaryabayeho.
Mu mwaka wa 2011 hirya no hino kw’Isi hakwirakwiye ibihuha bivuga ko ibuye ryiswe comet Elenin rizasatira Isi ndetse rikayiteza ibibazo bikomeye. Iki gihe byarangiye iri buye risandariye mu isanzure ntacyo ritwaye Isi ituwe na muntu.
Mu mwaka wa 2012 naho habaye ibihuha bikomeye byavugaga ko hagendewe ku ngengabihe ya Mayan, tariki ya 21 Ukuboza 2012 hagombaga kubaho imperuka ahanini itewe n’ikibuye cyagombaga kwitura ku Isi.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 kandi hirya no hino ku Isi hakwirakwijwe ibihuha byemezaga ko hagiye kubaho ingaruka zikomeye zizaturuka ku mabuye yiswe asteroids 2004 BL86 na 2014 YB35 azasatira Isi mu kwezi kwa Mutarama na Werurwe, ariko byose byarangiye nta ngaruka n’imwe ibaye ku Isi kubera aya mabuye.
Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka Nasa yaje gukora urubuga “blogs” rugenewe kunyomoza amakuru yavugaga ko hari ikibuye kizatambuka hafi y”isi kigateza ibibazo bikomeye abayituye hagati y’amatariki 15 na 28 Nzeli 2015 aho byari biteganyijwe ko iki kibuye kizagwa mu mubirwa bya Puerto Rico bibarizwa mu maboko ya leta zunze ubumwe z’amerika .
Isanzure rizasatirwa n'ikibuye kiswe Asteroid 2015TB145 mu mpera z'Ukwakira
Icyo kibuye cya kilometero 2,5 kizasatira isi kiri ku muvuduko wa kilometero zirenga ibihumbi 125 ku isaha
NASA iraburira Isi ku kibuye kizayisatira tariki ya 31 Ukwakira 2015 NASA iraburira Isi ku kibuye kizayisatira tariki ya 31 Ukwakira 2015 Reviewed by Unknown on Tuesday, October 20, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.