Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, October 31, 2015

Mu mitoma yo ku ndiba y’umutima, Christopher yongeye guca amarenga y’urukundo rwe na Miss Colombe

Mu mitoma yo ku ndiba y’umutima, Christopher yongeye guca amarenga y’urukundo rwe na Miss Colombe
Nyuma y’uko mu minsi yashize byagiye bivugwa ko Christopher na Miss Akiwacu Colombe bakundana ariko bakagenda bagerageza kubihisha itangazamakuru, umuhanzi Christopher yeruye ibyiyumviro bye kuri uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2014, amwereka ko amukunda bihebuje.
Mu mugambo yuzuye imitoma, ubwo Christopher yifurizaga isabukuru y’amavuko Miss Akiwacu Colombe wujuje 21, yamuhamirije ko ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe, kandi ko n’ubwo ari ku mugabane w’u Burayi naho Christopher akaba ari mu Rwanda, ibyo ntacyo bitwaye kuko kure y’amaso atari kure y’umutima. Ibi Christopher yabivuze abinyujije kuri Instagram, mu magambo y’icyongereza ariko twagenekereje tuyabasobanurira mu Kinyarwanda.
Christopher na Miss Colombe, aha ni mbere y'uko Miss Colombe ajya i Burayi
Christopher na Miss Colombe, aha ni mbere y'uko Miss Colombe ajya i Burayi

Mu nshuti zose aho ziva zikagera, uri inshuti igira ubuntu, uri umunyarugwiro kandi ugira urukundo. Iyaba byashobokaga nari kukubwira amaso ku maso uburyo uri uw’agaciro gakomeye kuri njye, ariko ntakundi ibi nibyo intera iri hagati yacu inyemerera. Isabukuru y’amavuko Akiwacu Colombe, nkwifurije amahirwe mu ntambwe nshya y’ubuzima. Nta gushidikanya, uzakomeza gutsinda muri aho uzajya hose.Christopher
Christopher yabyeruye adaciye ku ruhande, ashimangira ko Miss Colombe ari uw'agaciro gakomeye
Christopher yabyeruye adaciye ku ruhande, ashimangira ko Miss Colombe ari uw'agaciro gakomeye
Miss Rwanda 2014; Akiwacu Colombe ubarizwa mu Bufaransa aho yagiye gukurikirana amasomo ye, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com akamubaza ku by’umubano we na Christopher ndetse n’uburyo yakiriye aya magambo ye, ntiyashatse kubivugaho byinshi ariko yashimangiye ko yayakiriye neza.