Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, October 26, 2015

Ku nshuro ya mbere, The Ben agiye gukorera igitaramo hanze ya Amerika

Mu myaka itandatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku nshuro ye ya mbere The Ben agiye gukorera igitaramo hanze y’iki gihugu aho azaba amurika album ya Kabiri yise ‘Ko Nahindutse’.
Mugisha Benjamin wiyita Intare Gisa mu myaka yose amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta gitaramo yigeze akorera hanze y’izi leta.

Muri iki gitaramo cya mbere azakorera i Burayi ngo yiteze ibihe bijya gusa n’ibyo yagiriye i Kigali muri 2009 ubwo yamurikaga album ya Mbere abafana bamwe bagataha barira kubera umubyigano wababujije kwinjira.
Uyu muhanzi ukorera umuziki we mu Mujyi wa Chicago, ngo ntazibagirwa na rimwe ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya mbere yise ‘Amahirwe ya Nyuma’.
Mu gitaramo cyo kumurika album ya kabiri azakorera mu Bubiligi, ngo yiteguye kuzakirwa n’abana baruta ubwinshi abaje kumushyigikira mu mwaka wa 2009.
Muri iki gitaramo kizaba muri Werurwe 2016, The Ben ngo yiteguye kuzaboneramo ibitangaza birusha imbaraga ibyabereye i Kigali amurika album ya mbere.
Ati “Mu Bubiligi naho tuhafite abafana, hari abantu benshi bamaze kutwereka ko bategereje iki gitaramo. Ibyabaye murika ‘Amahirwe ya Nyuma’ nkeka ko bizaba birenzeho, bizaba ari byiza cyane.”
Mu kumurika album ya mbere ya The Ben benshi bararize, abandi barakomereka kubera umuvundo wari mu bafana buri wese abyiganira kureba ‘The Ben’ wabicaga bigacika mu ndirimbo ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Wigenda’ n’izindi.

The Ben agiye kumurikira album mu Bubiligi
Gusa, mu gitaramo azakorera mu Bubiligi ngo yafatanyije na Team Production biga ku buryo buzorohereza abafana kugura amatike mbere y’igihe ndetse hanamenyekane umubare nyakuri w’abazitabira iki gitaramo.
Ati “Ndi gufatanya na Team Production yo mu Bubiligi, basanzwe bamenyereye gutegura ibitaramo bikomeye hariya, nta kizagorana, buri mufana wese azinjira mu mutuzo. Umunsi w’igitaramo uzagera byose biri ku murongo.”

The Ben na Princess Priscillah bagiye gusohora indirimbo bakoranye
The Ben witegura gushyira hanze indirimbo nshya ahuriyemo na Princess Priscillah, ageze kure imyitozo ya Live ndetse yanamaze kubona impapuro z’inzira ku buryo ategereje ko umunsi ugera akamurika album ya Kabiri.
Iki gitaramo kizabera i Buruseli mu Bubiligi ku itariki ya 5 Werurwe 2016.

umva iyi ndirimbo ko nahindutse