Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, October 22, 2015

Gatenga Irimbi rimaze kuba indiri y’ubusambanyi AMAFOTO


Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga haravugwa abasore n’inkumi basigaye bajya gusambanira mu irimbi rya Gatenga.



 Umwe mu bahamya ko hakorerwa ubusambanyi yabwiye TV1 ati “Iyo umukobwa azamutse akajya mu irimbi ajyanye n’umuhungu baba bagiye gukora iki atari uburaya? Ni umuvumo mubi ahubwo.”
Undi ati “Ahari baba atari bazima, kujya gusambanira mu irimbi ntibibaho, ni ba bandi b’ibirara nk’abo nyine nahasanze.”
Abaturage bahaturiye bavuga ko bifuza ko hagira igikorwa kugira ngo ubu buraya bukorerwa mu irimbi buhagarare. Bivugwa ko abantu basambanira mu irimbi akenshi ari imyuka mibi y’ikuzimu baba bari guhamagara cyangwa se bakaba bari kubahiriza igihango bagiranye nayo.
Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Ruhuka, Munyandinda Alfred, yamaganiye kure uyu muco utari mwiza.
Ati “Umuco w’ubusambanyi ni umuco mubi, kandi kujya gusambanira mu irimbi urumva ntabwo byaba ari byiza.”
Bitewe n’uko muri iryo rimbi atari ubusambanyi gusa buhavugwa ahubwo havugwa n’ubujura, yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage bazakomeza gusubiranya imva zasenywe n’abajura biba ‘Fer à béton’ mu rwego rwo guha icyubahiro abazishyinguyemo.