Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, September 26, 2015

Karongi: Bamufatiranye atashye bamuteragura ibyuma kugeza apfuye


Yambabariye Saveri Ni umugabo w’imyaka 52, wari utuye mu mudugudu wa Mwumba, akagari ka Rwufi, umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, yishwe atewe ibyuma n’abagizi ba nabi bataramenyekana neza.

Yambabariye yasanganywe ibikomere mu gatuza yatewe ibyuma no kwitama, bivugwa ko yaba yatezwe n’abagizi ba nabi bakamufatiranya n’inzoga yari yanyweye .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Nshimiyimana Emmanue yagize ati “twagiye gukurikirana icyateye urupfu rw’uwo mugabo, twasanze afite igikomere mu gatuza no ku itama, dukeka ko yatewe icyuma n’abantu bari bamuteze iwe atashye avuye mu kabari”.
Mu iperereza rya Polisi y’igihugu ryahise ritangira, abantu batatu bahita batabwa muri yombi.
Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibuye ngo usuzumwe mbere y’uko bawuha umuryango we ngo ushyingurwe.
Abakurikiranweho urupfu rw’uyu mugabo bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura aho bibahamye bahita bashyikirizwa inzego z’ubutabera.

- See more at: http://umuryango.rw/?Karongi-Bamufatiranye-atashye-bamuteragura-ibyuma-kugeza-apfuye#sthash.yT6UngkE.dpuf