Umuraperikazi Oda Paccy,
arahamya ko ubu yahinduye uburyo bw’imikorere ya muzika ye kuko ashaka
gukora ibirenze ibyo yigeze gukora mbere, muzika ye akaba ashaka
kuyigeze ku yindi ntera ihabanye cyane n’aho ari kugeza ubu kandi
umusaruro arimo kubona mu byo akora ukaba ugaragaza icyizere.
Paccy ati: “Ubu nshaka kuba Paccy mushya, nshaka gukora ibyo ntigeze nkora muri muzika yanjye kandi ndimo ndabona umusaruro uva mu byo nkora utanga icyizere. Iyi Video narayitondeye kandi nashyizemo imbaraga nyinshi, na Bernard wayikoze yabihaye umwanya uhagije abikora neza, nizera ko izanyura abakunzi banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange”
Paccy wari mu bahanzi 10 bahataniraga Primus Guma Guma Super Star 5, avuga ko guhera mu mwaka wa 2014 yafashe ingamba zikomeye zijyanye no guteza imbere muzika ye, ubu akaba ashaka kurushaho kugenda yongeramo imbaraga zizatuma mu mwaka utaha azajya muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akazajyamo afite imbaraga zirenze izo asanzwe azwiho.
Amashusho y’indirimbo nshya ya Paccy, ahamya ko atandukanye n’andi yose yagiye akora
Ashimangira ko agomba guhesha agaciro urukundo abakunzi ba muzika nyarwanda bamugaragarije bamushyigikira mu muziki we, akaba agomba gukora ibishoboka byose ngo abereke ko ashoboye. Kuba umukobwa bari kumwe muri Primus Guma Guma Super Star ari we wabashije kwegukana igikombe, ngo bimwongerera icyizere ko nawe gukora cyane no gushyira umutima ku byo akora byazamugeza kuri iki gikombe.
DORE VIDEO YINDIRIMBO AYIWEE AVUGA KO ARIYO NZIZA KURUSHA IZINDI ZOSE ZE>>>>