Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Anita Pendo yashyize hanze ifoto ishotora abagabo nyuma y’aho atangarije ko amukeneye

Anita3Umushyushyarugamba  Anita Pendo nyuma yo gukundana n’abasore batandukanye barimo Bac T, Nizzo wo muri Urban Boyz ndetse na Producer David ntibagire icyo bageraho, akagera aho atangaza ko akeneye umugabo  ukunda Imana ubu yatangiye gushyira hanze amafoto ashotora abagabo.

Anita Pendo yashyize ahagaragara ifota ishotora abagabo, iyo foto ikaba igaragaza igice cyose cy’umugongo kitambaye benshi bemeza ko ari ugushaka kureshya abasore.

Pendo wari uherutse kuvugwa cyane ko ashaka umugabo ukunda Imana gushyira ahagaragara iyi foto byakiriwe mu buryo butandukanye gusa benshi bashimangira ko uyu muco utangiye kwaduka mu gihugu ko ari uwo kwamaganwa.
Ni ku nshuro ya mbere Anita Pendo ashyize hanze ifoto nk’iyi; bwa mbere ikaba yagaragaye kuri Yegob batangaza ko ari we wayishyiriye hanze, ibyo bikaba byari bimaze iminsi bivugwa kuri  nyampinga Vanessa hamwe n’umuhanzikazi Miss Chanel.
Anita
Ubusanzwe amafoto nk’aya ashotora abagabo amenyerewe cyane ku byamamare byo mu gihugu cya Uganda, Kenya,…bakabikora bagamije kwigwizaho abafana no gushaka gukomeza kuvugwa mu itangazamakuru,hakaba hibazwa niba n’abanyarwanda ari bwo buryo bushya babonye bwabafasha kwamamara cyane.
anita2
Nyuma yo gushyira iyi foto ahagaragara, ikomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ari nako ivugwaho byinshi bitandukanye.
Anita Pendo yashyize hanze ifoto ishotora abagabo nyuma y’aho atangarije ko amukeneye Anita Pendo yashyize hanze ifoto ishotora abagabo nyuma y’aho atangarije ko amukeneye Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, September 04, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.