Senderi International Hit usigaye warihaye andi
mazina nka 3D, Harvard, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, Chris Brown w’i
Kigali, Mayweather n’ayandi arahamya ko indirimbo ye nshya yise ‘Iyo
twicaranye’ ije guca intege abakeba be bose no gushimangira ibirindiro
bye mu muziki.
Uyu muhanzi uherutse kwiyita Mayweather mu kiganiro na IGIHE,
yasobanuye ko kuva umwaka wa 2015 watangira ari we muhanzi ukora injyana
ya Afrobeat wigaragaje neza ndetse agakora ibitaramo n’indirimbo
bikwiye kongera kumuhesha iki gikombe.
Ngo ni we muhanzi rukumbi mu bakora Afrobeat utarigeze acika intege cyangwa ngo asubire inyuma mu bikorwa.
Aho bigeze, ngo ntagishaka kumva umuntu umugereranya n’abakeba be
muri Afrobeat, ahubwo ngo arashishikariza Abanyarwanda bose gusakaza
indirimbo ye nshya yise ‘Iyo twicaranye’.
Senderi ati “Iyi ndirimbo ni ikomeza gushimangira ibirindiro byanjye
mu muziki, umuturage cyangwa umuyobozi wese uzayumva azagira ikintu
kimuryohera kuko narayitondeye. Abiyita abakeba banjye nibazane
indirimbo zabo noneho abafana bahitemo umuhanga unakunzwe”
Iyi ndirimbo ngo izaryohera abafana
Yongeraho ati “Ndasaba abantu bose, abatwara abantu n’ibintu,
abaturage bose n’undi muntu wese uri buyibone gukora uko ashoboye
akayisangiza mugenzi we. Uguhiga ubutwari muratabarana, niba hari uwo
duhanganye ufite ibikorwa nk’ibyanjye azane hano tugereranye.”
Senderi wasohoye indirimbo nshya yise ‘Iyo twicaranye’ ngo yayishyize
hanze kugira ngo ace intege ‘uwiyita umukeba we wese ndetse anabone ko
hari intera ndende iri hagati ye n’abandi bahanzi.
Ati “Mu izina rya Yesu, iyi ndirimbo ije guca intege abakeba banjye
bose. Ndi njyenyine mu kibuga, narakoze ndaruha bari mu bintu ntazi, uyu
ni Hit wagarutse rero”