Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Safi wo muri Urban Boyz na Miss Uwase Vanessa bagaramye urukundo rubanugwanugwaho

Safi Niyibikora uririmba muri Urban Boyz na Miss Uwase Vanessa Raissa bahakanye bivuye inyuma amakuru amaze iminsi abavugwaho ko baba bari mu rukundo mu buryo bw’ibanga.
Ku ruhande rwa Safi, ashimangira ko iby’urukundo rumuvugwaho n’Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Uwase Vanessa Raissa atari ukuri.

Ngo ababikwirakwije bari bafite inyungu zabo bwite bifuzaga kugeraho ndetse yanavuze ko atigeze asohokana na Miss Uwase Vanessa Raissa cyangwa ngo babe baragiranye ibihe byiza.
Mu minsi ishize byavuzwe ko Safi yishumbushije umukobwa witwa Parfine
Mu mvugo yumvikanamo agahinda, Safi avuga ko nta mukunzi afite nyuma yo gutandukana na Knowless, gusa mu minsi yashize byatangajwe ko afite umukunzi mushya witwa Umutesi Parfine usanzwe ari umugore w’Umusuwisi Blaise Pistoletti.
Ku ruhande rwa Miss Uwase Vanessa Raissa, yavuze ko we na Safi ni inshuti mu buzima busanzwe gusa ngo nta kanunu k’urukundo kigeze kaba hagati yabo.
Yagize ati “Oya ntabwo ari byo, ntabwo dukundana…Safi ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe. Ni inshuti ariko ntabwo dukundana”
Abajijwe impamvu aya makuru yacicikanye muri iyi minsi, Miss Uwase Vanessa yavuze ko ababivuze bashobora kuba barabikomoye ku kuba baramubonye ari kumwe na safi dore ko hari igihe bagendana cyangwa bagasangira nk’inshuti.
Ati “Ababivuze nkeka ko wenda batubonanye bagakeka ko dukundana ariko ntabwo ari ukuri. Ntabwo nkundana na we”
Safi wo muri Urban Boyz na Miss Uwase Vanessa bagaramye urukundo rubanugwanugwaho Safi wo muri Urban Boyz na Miss Uwase Vanessa bagaramye urukundo rubanugwanugwaho Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, August 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.