Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, August 15, 2015

RWANDA:Hashyizweho uburyo bushya bwo kwiyandikisha ku bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet na telefoni ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ibi byatangajwe kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2015 n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu mahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Aya mahugurwa yari agamije gusobanura uko umukandida ushaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, guhera kuri uyu wa Mbere azajya yiyandikisha akoresheje ikoranabuhanga nta kiguzi bimutwaye.
Urubuga rwa Internet ruzifashishwa rwitwa irembo.gov.rw, ruzatuma abaturage babasha kuzuza no kohereza imyirondoro yabo, ndetse hanifashishwe telefoni banditse *909#, bagakurikiza amabwiriza.
Abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagera kuri 53 baturutse mu gihugu cyose nibo bitabiriye aya mahugurwa.
Umuyobozi wa rimwe mu mashuri yigisha gutwara imodoka mu Mujyi wa Kigali, Jean Paul Habumugisha, yavuze ko ubu buryo bushya buzafasha kugabanya igihombo abiyandikishaga baterwaga no kwiyandikishiriza kuri telefoni hakoreshejwe uburyo bw’ubutumwa bugufi, SMS.
Yagize ati “Kuri buri mukandida twakiraga, twagombaga kumwandikisha dukoresheje telefoni igendanwa. Buri SMS yatwaraga amafaranga 65, byashoboraga kwemera cyangwa ubusabe bwo kwiyandikisha ntibwemere. Rimwe na rimwe bikaba byatera igihombo."
Yongeyeho ko ubu buryo bushya buzabafasha kwandika abakandida ku buntu no kuzamura serivisi batanga.
SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko ubu buryo buzorohereza abakandida kwiyandikisha nta kiguzi.
Mu minsi iri imbere, hari aba agent bazajya bafasha abantu kubona serivisi zitangirwa ku rubuga irembo.gov.rw, mu bice bitandukanye by’igihugu cyanye ahatarasakara internet.
Zimwe muri serivisi wasaba ukoresheje ikoranabuhanga rya internet zirimo gusaba icyemezo cy’amavuko, uruhushya rw’agateganyo, urwa burundu n’urwisumbuye rwo gutwara ibinyabiziga, icyemezo cyerekana ko umuntu yafunzwe cyangwa atafunzwe ndetse no kwishyura umusoro w’ipatante.