Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

RDF:Umusirikare wa RDF yarashe yica bagenzi be 4 nawe arirasa

Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, riravuga ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu kababaro kubera umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa (MINUSCA) warashe akica bagenzi be bane agakomeretsa umunani nawe akirasa agapfa.

Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare runini mu kubungabunga amahoro muri Centre Africa
Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu kubungabunga amahoro muri Centre Africa
Ibi byabaye mu gitondo ahagana saa 5h45 (6h45 ku isaha ya Kigali) kuri uyu wa gatandatu i Bangui ahitwa Socatel M’poko ahaba batayo y’ingabo z’abanyarwanda bari mu butumwa. Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Bangui kuvurwa.
Brigadier General Joseph Nzabamwita Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko iperereza ryahise ritangira ku mpamvu yateye uyu musirikare kurasa gutya akica bagenzi be.
Avuga ko kugeza ubu bakeka uburwayi bwo mu mutwe ko bwaba ari bwo bwabiteye.
Kugeza ubu kandi ntabwo igisirikare cyatangaje amazina n’imyirondoro y’abishwe n’uwabishe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umusirikare uri muri ubu butumwa bwa MINUSCA ukomoka muri Cameroun yaguye mu gitero bari bagabye cyo gufata bamwe mu bitwara nk’inyeshyamba mu mujyi wa Bangui barasana nabo uyu musirikare ahasiga ubuzima.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Africa kubungabunga amahoro nyuma y’intambara ihaherutse yashamiranyije abo mu mutwe wa Seleka biganjemo abasilamu wafashe ubutegetsi muri Werurwe 2013, ugatuma umutwe wa “anti-balaka” w’Abakristu ufata intwaro uvuga ko ba Seleka bari kwica abatari abasilamu. Iki gihugu ubu gisa n’igifite ituze nubwo amahoro ataragaruka muri rusange kubera ibyo kwihora hagati y’izo mpande zombi.
Ubutumwa bwa MINUSCA burimo abantu bose hamwe 10,806 barimo abasirikare 9,110 abapolisi 1,552 n’indorerezi z’abasirikare 144 bose bava mu bihugu 46.
U Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi barenga 850.
RDF:Umusirikare wa RDF yarashe yica bagenzi be 4 nawe arirasa RDF:Umusirikare wa RDF yarashe yica bagenzi be 4 nawe arirasa Reviewed by ibigezwehobyose on Sunday, August 09, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.