Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, August 12, 2015

Radio Contact FM yafunzwe izira amadeni

Radio Contact yafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ imisoro n’amahoro, RRA, kubera kutishyura imisoro.
 Kuri uyu wa Gatatu nibwo RRA yatangiye igikorwa cyo gufunga ibigo biyifitiye imyenda y’imisoro.
Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu yavuze ko Radio Contact FM yishyuzwa miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda harimo ibirarane by’imisoro byo kuva muri 2007.

Umuyobozi wa Contact FM, Albert Rudatsimburwa, yavuze ko Radio ye irimo kwishyuzwa imyenda y’imisoro yo mu mwaka wa 2007, yatewe n’ubushobozi bucye bw’abacungamari yari afite muri iyo myaka batabashije guhuza impapuro z’amafaranga bishyuraga ndetse zimwe ziratakara.
Gusa, ashinja Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kuba kitubahirije amasezerano bagiranye kuko ngo yari yakimenyesheje aho ikigo ayobora gikura amafaranga bityo akaba yajya afatirwa hakavaho ayishyura uwo mwenda.
Rudatsimburwa yakomeje avuga ko ubwo RRA yagaragazaga umwenda w’imisoro ikigo cye kigomba kwishyura, hahise hishyurwa miliyoni 20 ariko kugeza ubu ngo ntazi ayo asigayemo kuko nyuma y’aho atigeze abimenyeshwa.
RRA irimo kwishyuza miliyari 62 muri iki gikorwa cyo kwishyuza ibirarane by’imisoro.
Umuntu bafungiye asabwa kugirana ibiganiro na RRA agatanga uburyo azajya yishyura n’ubwishingizi bw’uko azabyubahiriza.
Mu gihe bitubahirijwe, RRA ivuga ko imitungo y’uwo muntu urimo umwenda ihita itezwa cyamunara.
Albert Rudatsimburwa uyobora Contact Fm ( wambaye ishati itukura)