Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ntayindi Mpamvu ituma Abakobwa b’ikigali Abenshi batabona Abagabo biterwa ni ngeso zabo mbi:Soma Inkuru>>

Bamwe basore bo mu Mujyi wa Kigali bemeza ko ingeso mbi z’abakobwa cyane iyo gukunda amafaranga ari bimwe mu bituma batihutira gushinga ingo batinya kuzicuza bahindutswe nabo bibwiraga ko bazabebera ba mutima w’urugo.


Aba basore bemeza ko uko bagenzi babo bo mu bice by’ibyaro batinyuka vuba na bwangu ibyo kubaka ingo biterwa n’uko abakobwa bo muri ibyo bice baba batarahura n’ibishuko byinshi. Kuba abo mu Mijyi bo bahura n’ibishuko byinshi ngo bituma abakobwa bararuka, bakagira ingeso mbi, abasore bagatinya kubisukira.

Bamwe mu basore bo mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali baganiriye na Rwandapaparazzi.rw bavuga ko ingeso yadutse mu bakobwa yo gukunda abafite amafaranga ari kimwe mu bituma bitihutira gushaka abagore.
Ugirumukunda Fidele w’imyaka 37 utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko agifite indi myaka igera ku icumi kugira ngo ashake umugore bitewe n’ibyo ahora abona, gusa ngo ntashobora kuzashaka umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali.
Ati “ Sindabitekereza kandi nimbitekereza sinzashaka umukobwa w’i Kigali kubera ko nabonye ari ba bakundukize bajya ahari amafaranga gusa.”
Mukiza Yassin ,we avuga ko yazinutswe gushaka umugore bitewe n’uburyo asigaye agenda abona ingo nyinshi z’i Kigali zisenyuka uko bucyeye n’uko bwije.
Yagize ati “Sinshobora gupfa gushaka umugore muri iyi Kigali bitewe n’uko mba mbona yahita ansaza, abantu basigaye bakora ubukwe none hashira icyumweru ukumva batanye.”
Higanje ingeso yo gucana inyuma
Mukiza yakomeje avuga ko kuba muri iki gihe hari abashakanye bagaragara bacana inyuma nabyo biri mu bituma abasore bazinukwa gushaka.
Ati “ Ni gute wakwihutira gushaka kandi uziko ntacyo ugira mu gihe abagifite nabo basigaye batarambana n’abagorere babo? Umukobwa umushaka akwizeza ko muzabana mu bibi no mu byiza yagera iwawe amafaranga yagushirana agahita agucika cyangwa agatangira kuguca inyuma.”
Icyo abakobwa babivugaho
Uwera Clementine we avuga ko atemeranya n’abahungu bavuga ko abakobwa b’i Kigali bakunda ibintu ngo kuko umukobwa umwe atukisha bose.
Uwera ati “ Erega ntabwo abakobwa twese duteye kimwe kuko n’uburere tuba twarahawe buba butandukanye, gusa icyo nemera nanjye n’uko nta n’umuntu wapfa kwemera umusore utagira akazi cyangwa utagira icyo amugezaho mu gihe hari abandi babyujuje kandi bamwifuza.
Ntayindi Mpamvu ituma Abakobwa b’ikigali Abenshi batabona Abagabo biterwa ni ngeso zabo mbi:Soma Inkuru>> Ntayindi Mpamvu ituma Abakobwa b’ikigali Abenshi batabona Abagabo biterwa ni ngeso zabo mbi:Soma Inkuru>> Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, August 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.