Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, August 10, 2015

Kuki Bibiliya cyangwa ibindi bitabo by’amadini bitajya muri Expo ngo byamamare kurushaho?

Kuki Bibiliya cyangwa ibindi bitabo by’amadini bitajya muri Expo ngo byamamare kurushaho?
Muri iki gihe harategurwa amamurikabikorwa bitandukanye hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho usanga benshi baganayo ngo bihahire ndetse kenshi na kenshi usanga ibiciro byahanantuwe mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya.Gusa ibi mu rwego rwabyo ari byiza cyane kuko bituma ibicuruzwa gusa ubwo twatemberaga muri Expo 2015 iri kubera i Gikondo mu Rwanda ahagenewe kubera iryo murika bikorwa twaritegereje neza ntitwabona bimwe mu bikorwa byo kwamamaza izina ry’Imana.

Ibi byaduteye kwibaza impamvu ibi bikorwa bitajya muri expo cyangwa mu imurikabikorwa gusa muri iyi nkuru yacu twibanze cyane kuri  Bibiliya n’ibindi bitabo by’iyobokamana bitandukanye.Aha twibazaga impamvu batazana Bibiliya,ibitabo by’indirimbo ndetse n’ibindi ariko ntitwabasha  kubibona.Benshi mu bakristu twaganiriye ku mbuga nkoranyambaga  bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bamwe wasangaga bavuga ko Bibiliya yamamaye cyane bityo ko idakeneye Expo ngo yamamare.Abandi kandi bakomeje bavuga ko Bibiliya ari igitabo gitagatifu kidakwiriye kujyanwa aho ari ho hose ngo ni ukwamamara.
Ku rundi ruhande ariko hari abatubwiye ko abantu batagishishikajwe no kwamamaza ivugabutumwa muri iki gihe ahubwo ko bahugijwe  no gushaka indamu n’ibindi by’inyungu zabo kubirutisha iby’Imana bityo ko nta wafata uwo  mutwaro wo kwamamaza Bibiliya nta nyungu ifatika abifitemo.
Gusa Twashatse kumenya icyo urwego rushinzwe kubungabunga no gukwirakwiza Bibiliya mu Rwanda maze twegera  Bwana Kayijuka Emmanuel uhagarariye Bible Society mu Rwanda ngo agire icyo avuga kuri iyi ngingo.Yatangiye avuga ko atemeranya n’abavuga ko Bibiliya idakwiye kujya muri Expo ndetse anatsindagira ko Bibiliya ikwiye kujya ahantu nka hariya ngo kuko Bibiliya itagenewe gusa abakristu cyangwa abakijijwe gusa ahubwo ko ab’iki gihe bose bakeneye ijamabo ry’Imana.Yiseguye cyane kandi ku Banyarwanda  batabonye Bibiliya mu imurikabikorwa ry’uyu mwaka ndetse ko mu mwaka utaha bazaba baguze umwanya(stand) wabo bwite.Yongeyeho kandi ko batazaba baje kugurisha Bibiliya gusa ahubwo ko bazaba banasobanurira abantu akamaro ka Bibiliya.
Bwana Kayijuka Emmanuel yakomeje abwira Isange.com ko ikigo ayoboye (BSR)gikora uko gishoboye gikomeze gukwirakwiza Bibiliya ku giciro cyo hasi ngo nubwo abaterankunga bagiye baganuka ariko ko bazakora ibishoboka byose ngo Bibiliya ikomeze kwegerezwa  abayikeneye.