Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kim Kardashian na Sofía Margarita mu irushanwa ry’uzambikwa ikamba ryo gukurura abagabo kurusha abandi


Ku myaka 43 y’amavuko Sofía Margarita umukinnyi wa filimi arashimangira ko ari we ukwiye ikamba ry’umugore ukurura abagabo ndetse agashimangira ko ntaho ahuriye na Kim Kardashian umugore wa Kanye West.
Kubera uburanga n’amatako avuga ko bikurura abagabo n’uburyo akunzwe n’abantu benshi,  ngo ntakabuza agiye guhanganira umwanya w’umugore ukurura abagabo kandi ngo kuri ubu ntakiri ku rwego rwa ba Kim Kardashian.
Kim
Kim Kardashian
Imbere y’itangazamakuru, Sofia yivuze ibigwi anavuga akamuri ku mutima maze yikoma Kim Kardashian wavuzweho kumurusha ubwiza akanamutsinda mu marushanwa y’umwaka ushize.

Sofia yagize ati:”rimwe na rimwe njya nireba mu ndorerwamo  nkabona ndi umwamikazi mu banywi b’ibiyobyabwenge ariko byose ntibikuraho kuba ndi umugore abagabo basamarira kubera amatako yanjye,ikibuno na Taille”.
kim2
Kim Kardashian uri kugarukwaho cyane we ntacyo aratangaza gusa umwaka ushize yari yaraje ku mwanya w’imbere ugereranyije na Sofia watangiye kumwigambaho.
Yakomeje agira ati:” bisa nk’aho Kardashian murusha imyaka 10 y’amavuko ariko ku myaka yanjye 43 ndacyahatana ku mwanya w’umugore mwiza kandi nzi neza ko Kim Kardashian atazongera kunza imbere.
sofia
Sofía Margarita
Kim twigeze guhurira ku itapi itukura ni mwiza ahantu hose, ariko njye abantu benshi bari hafi gusarishwa no kunyamamaza mu marushanwa  kuko mfite itandukaniro ku ndoro n’ikimero  ndetse nkanabarusha amahirwe ubu mpagaze neza mu marushanwa y’uyu mwaka”
Sofia uhatanira umwanya w’umugore ukurura abagabo ni umuherwe wikorera ku giti cye, ku myaka 43 akaba afite uwana umwe.
sss-horz
Amarushanwa y’umwaka washize Sofia yaje ku mwanya wa 17 mu bantu 100 bari bashyizweho gutoranywa naho Kim Kardashian we yaje ku mwanya wa 13.
Kim Kardashian na Sofía Margarita mu irushanwa ry’uzambikwa ikamba ryo gukurura abagabo kurusha abandi Kim Kardashian na Sofía Margarita mu irushanwa ry’uzambikwa ikamba ryo gukurura abagabo kurusha abandi Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, August 06, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.