Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, August 18, 2015

Karongi: Umusaza yatemye umugore we n’umukuru w’umudugudu arangije anywa uburozi

Uwimana Pascal, utuye mu Kagari ka Gitega, mu Murenge wa Gitesi yatemye umugore we, umukuru w’umudugudu aje gutabara na we aramutema, arangije yifungirana mu nzu anywa umuti wica udukoko witwa ‘Kiyoda”.

Hari mu masaha saa tanu n’igice z’ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015, ubwo Uwimana Pascal w’imyaka 60 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Senga mu Kagari ka Gitega, yarwanaga n’umugore we Nyirajyambere Mariana w’imyaka 56 ahita amutemagura mu mutwe no ku maboko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitega, Ntakirutimana Felecien, Nyirajyambere nyuma yo gutemwa n’umugabo we, ngo yatatse cyane abanyerondo baramwumva baza kumutabara, bari kumwe n’umukuru w’umudugudu witwa Nsabimana Jean Damascene.
Yagize ati “Umukuru w’umudugudu yahise asaba abanyerondo gushaka abaturage bagaheka Nyirajyambere akajyanwa kwa muganga kuko yari ameze nabi cyane, ubu bakaba bamwohereje mu bitaro bya Kibuye. Noneho agarutse Uwimana ahita amutema amaboko yombi ariko ntiyatandukana, ubu yamaze kuvurwa ashobora no kuza gutaha.”
Uwimana yahise yiyahuza kiyoda...
Uyu mugabo nyuma yo gutema umugore n’umukuru w’umudugudu ngo yagiye mu nzu arifungirana, abaturage n’abanyerondo batinya kongera kumwegera, ariko bararira urugo rwe kugirango ataza gutoroka.
Ntakirutimana ati “Mu rukerera ni bwo twasunitse urugi twumva rurakinguye, noneho twinjiye mu nzu twumva inzu yose iranuka kiyoda, Uwimana dusanga agaramye ku buriri, ariko atapfuye. Ubu twamujyanye kwa muganga.”
Akomeza ashishikariza abatuye akagari ka Gitega kubana neza, ngo kuko ari byo bizatuma ntawe utekereza gufata umuhoro ngo ateme undi kubera amakimbirane yo mu muryango.
Uwimana Pascal na Nyirajyambere Mariana, ngo abana babo bamwe barashatse, mu rugo bakaba basigaranye umwana umwe w’umusore, ubwo Se yatemaga nyina, na we akaba yari yagiye ku irondo.