Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Exclusive :yahondanguwe yenda gupfa azira kwiba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30 yakubiswe n’abahisi n’abagenzi, nyuma y’uko yagiye agafungura imodoka y’abandi nyirayo ahita amuhururiza baramufata bamushyikiriza Polisi.

Ibi byabaye ahagana saa yine n’igice, ubwo nyir’iyi modoka yari yayiparitse hafi y’inyubako izwi nko kwa Ndamage ahari ububiko bw’ibicuruzwa by’Abahinde, munsi y’isoko rya T2000, ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Umwe mu babibonye yagize ati “Yaje afungura bisa n’ aho imodoka ari iye, ngiye kubona mbona umugabo aje yiruka ahita amufata ngo ashaka kumwibira imodoka, batangira kumukubita.”
Uyu mugabo yabanje gukubitwa n’abantu bose bari hafi aho n’abandi bazaga kureba ibibaye, mbere y’uko ashyikirizwa Polisi ikorera muri Gare nshya mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Umusore ( uri mu ruziga rw'umukara) niwe wakubiswe ashinjwa gushaka kwiba imodoka y'abandi
Buri wese yazaga akamukubita nta kintu na kimwe yitayeho
Exclusive :yahondanguwe yenda gupfa azira kwiba Exclusive :yahondanguwe yenda gupfa azira kwiba Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, August 14, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.