Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, August 06, 2015

Burundi: Bujumbura iragereranwa n’umujyi “Bakaara” wo muri Somalia

I gihugu cy’u Burundi kimaze iminsi kivugwa mo umutekano mucye aho kugirango ibintu bijye mu buryo ahubwo bikomeje kumera nabi. Kuri ubu ngo bamwe mu batuye Bujumbura batangiye kugura intwaro kugira ngo birindire umutekano mu gihe bivugwa ko izi ntwaro zigurishwa make kandi uzikeneye akazibona ku buryo bworoshye.

??????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????
Bujumbura, umurwa mukuru w’ u Burundi
Ibi nibyo bituma hari abacyeka ko Bujumbura umujyi uherereye ku nkengero z’ikiyaga Tanganyika ushobora guhinduka Bakaara agace k’umugi wa Mogasho kamenyekanye cyane kubera ubucuruzi bw’imbunda.
Ubwo umujyi wa Mogadisho muri Somalia wayoborwaga n’imitwe itandukanye mu minsi ya shize, agace k’ubucuruzi ka Bakaara kari mu majyaruguru y’uyu mujyi, kamenyekanye cyane ku isi hose bitewe n’ubucuruzi bw’ibikoresho bya gisirikare byahakorerwaga. Umuturage wese yashoboraga kujya muri iri soko isaha yose ashakiye akaba yagura Grenade, imbunda ntoya, inini ndetse na za zindi zirasa za roketi, byose byaterwaga ni uko umufuka we wifashe.
Umwihariko wari ahitwa Irtoogte imwe mu duce twa Bakaara, iyo nta rusaku rw’amasasu n’imbunda zikomeye rwumvikanaga, abantu batuye Mogadisho babaga bazi ko nta mutekano hatuza, amasasu yavuga bakamenya ko ibintu bimeze neza mbese ko ari ibisanzwe. Icyabiteraga nta kindi, muri ako gace niho uguze imbunda ye yagombaga kurasa amasasu mu rwego rwo kumva ko ikora neza, yaba ashidikanya akongera agapima akoresheje iyindi, kugeza ashimye irasa neza akayigura.
Ibyo bikoresho bya gisirikare byagurwaga kandi bigakoreshwa n’imitwe yitwara gisirikare muri Somalia, ibi nibyo bituma iki gihugu kugeza uno munsi umutekano wacyo ari ingorabahizi.
buja1
Abarwanyi ba Gen. EDO Cade bagenzura agace ka Bakaara i Mogadisho
Bujumbura Grenade cyangwa imbunda rimwe na rimwe wayibonera ubuntu mu gihe ikiro cy’isukari nta wa kiguhera ubuntu.
I Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi naho, muri ino minsi ngo abantu baragura imbunda n’ama grenade ku bwinshi ndetse zimwe bakazibonera ubuntu.
Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko igisasu cyo mu bwoko bwa grenade bakigura amafaranga y’Amarundi 10,000 (Ni amafaranga ari munsi y’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda), imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov ngo yo bayigura hagati y’amafaranga y’Amarundi ibihumbi 100 n’ ibihumbi 150,  akomeza atangaza ko rimwe na rimwe izi ntwaro ushobora kuzibona kubuntu uzihawe n’umusirikare cyangwa umupolisi utishimiye ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza no kugirango birinde imbonerakure urubyiruko rwa CNDD-FDD.
Uyu muturage yagize ati: “Mfite intwaro zo kundinda abapolisi n’imbonerakure. Dukoresha gerenade n’imbunda. Biroroshye cyane kubona intwaro n’aho wazigurira. Dufite abapolisi ndetse n’abasirikare bashobora kuduha intwaro. Kubera ko abapolisi n’abasirikare baba baba bakeneye abo baziha na bo bakabaha amafaranga, usanga kuzigura bitagoye.”
Si abasirikare gusa cyangwa abapolisi bagurisha intwaro ngo kuko n’imbonerakure zigurisha intwaro kubaturage basanzwe iyo zabuze amafaranga.
Yakomeje asobanurira IB Times uko ibiciro by’intwaro biba byifashe mu mujyi wa Bujumbura, ari na yo ntandaro yo kuba abaturage benshi ubu bazitunze.
Yavuze ko gerenade imwe iba igura amafaranga y’Amarundi ibihumbi 10 naho imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov ikagura amafaranga hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 150. Yavuze ko kubera intwaro n’amabariyeri biri muri ako gace, ngo bituma abapolisi batakibasha kuhakandagiza ikirenge cyane nijoro.
Ati: “Kubera amagerenade akunze guterwa n’abaturage, bitera ubwoba abapolisi nta wahakandagiza ikirenge mu ijoro.” Avuga ko iyo ari ku manywa abapolisi baje gukora umukwabu wo gusaka intwaro, abaturage baba bazihishe. Ati: “Abaturage bahisha intwaro zabo, kuko baba batinya ko babamenya bakabata muri yombi, bakanatotezwa.”
Uyu muturage wo muri Nyakabiga yatangarije IB Times ko intwaro bagura ziri mu buryo bwo gutegura intambara izaba vuba kandi ngo barimo barayitegura neza.
Kuva tariki ya 26 Mata 2015, abantu bagera ku 100 nibura bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, naho ababarirwa mu 179,000 bahunze igihugu bajya mu bihugu bituranyi by’U Burundi.
Gusa, amatora yarabaye ndetse Perezida Nkurunziza nk’umukandida w’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi arayatsinda ku majwi 69%.
Ibi umuturage yabitangaje nyuma y’uko kuri iki cyumwe Gen. Adolphe Nshimiyirimana, umwe mu nkoramutina za Perezida Nkurunziza yiciwe i Bujumbura, urupfu rwe rugakurikirwa no kuraswa n’abantu bataramenyekana ry’uhagarariye umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Pierre Claver Mbonimpa ryabaye bukeye kuwa mbere.
buja2
Rukambasi muri Nyanza lac, ahavugwa ibitero by’abantu bitwaje intwaro
Kuri ibyo hiyongeraho amakuru ava mu ntara ya Makamba, ahitwa Nyanza-Lac, ahamaze iminsi havugwa imirwano ihuje ingabo za Leta n’abantu bitwaje intwaro. Umuvugizi wungirije wa Polisi Pierre Nkurikiye, we avuga ko abateye ari amabandi ko atari umutwe wa gisirikare witwaje intwaro urwanya leta nkuko byari byatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva ku wa gatandatu hari amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko inyeshyamba ziyobowe na Gen. Nyambariza Didier zagabye ibitero mu gace ka Nyanza Lac ahitwa Rukambasi.