Uwahoze ari umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Gahutu
Abdul Karim yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha
cy’ubwambuzi bushukana.
Mu kiganiro N’itangaza makuru n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP
Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Sheikh Gahutu
Abdul Karim ko akurikiranweho n’ubugenzacyaha icyaha cy’ubwambuzi
bushukana.
CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Sheikh Gahutu yahawe amafaranga n’umwe mubo basanzwe bakorana mu idini ya Islam amusabye ko ayamujyanira kuri Banki aho kuyajyana kuri Banki ahitamo kuyatwara.
Polisi ngo yabonye ibimenyetso byemeza ko Gahutu yahawe aya mafaranga ariko isanga atarayajyanye aho yagombaga.
Yagize ati “Hari umuntu wamuhaye amafaranga amusaba ko ayamutwarira kuri banki gusa ahitamo kuyatwara ntiyayajyana aho yagombaga kuyatwara.”
Abajijwe ingano y’ayo mafaranga, CSP Twahirwa yavuze ko ari menshi nubwo yirinze kuvuga umubare.
Sheikh Gahutu Adul Karim yegujwe ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda tariki ya 13 Nyakanga 2013 ashinjwa kubiba umwiryane n’amakimbirane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Mbere yo kweguzwa yatumije inama abura uyitabira n’umwe abandi nabo batumiza iyabo yagombaga kwiga ku mikorere ye ntiyayitabira, yeguzwa adahari.