Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Tchad: Igitero cy’ubwiyahuzi ku isoko rya Ndjamena cyahitanye abantu 15






Igitero cy’ubwiyahuzi mu marembo y’isoko rya Ndjamena cyahitanye abantu babarirwa muri 15 mu gihe abagera kuri 80 aribo bamaze gutangazwa ko bagikomeyekeyemo.

Iki gitero cyagabwe n’umwiyahuzi w’umugabo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 nkuko Polisi yabitangaje ko yiturikirijeho igisasu ubwo yasatiraga abashinzwe umutekano ku rwinjiriro rw’iri soko ruri mu majyepfo yaryo.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu,Taher Erda, wahise agera ahabereye iki gitero yemeje ko umwiyahuzi witurikirijeho igisasu atari umugore nkuko bamwe babitangazaga. Yavuze ko yari umugabo ariko wambaye imyenda y’abagore, mu rwego rwo kwiyoberanya.
Taher Erda yakomeje agira ati “Ubu imibare y’agateganyo dufite abantu 15 nibo bapfuye harimo n’umwiyahuzi. Umwiyahuzi we yari umugabo ariko wambaye imyenda nk’iyabagore.”
Nyuma y’iki gitero abantu benshi bahise basohoka birukanka mu isoko hasigara mbarwa, gusa nta mutwe n’umwe urigamba iki gikorwa.

Abantu 15 nibo baguye muri iki gitero mu gihe 80 aribo bamaze gutangazwa ko bakomeretse
Tchad: Igitero cy’ubwiyahuzi ku isoko rya Ndjamena cyahitanye abantu 15 Tchad: Igitero cy’ubwiyahuzi ku isoko rya Ndjamena cyahitanye abantu 15 Reviewed by ibigezwehobyose on Sunday, July 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.