Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, July 08, 2015

Sport time :Mwiseneza Djamal ashobora kuba uwa mbere uvuriwe muri Maroc

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, FERWAFA yasabye ko Mwiseneza Djamal yajya kuvurirwayo nyuma y’imvune yagize muri Gashyantare 2015.
Mwiseneza yavunitse ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 4-0 tariki ya 22 Gashyantare 2015.
, Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko mu masezerano bagiranye na Maroc harimo ko buri mwaka bajya boherezayo abakinnyi batanu kuvurirwayo, cyane abafite ibibazo bikomeye.
Yagize ati “ Twamaze koherezayo ibyangombwa bya Mwiseneza Djamal bisaba ko yajya kuvurirwa muri Maroc dutegereje ko badusubiza, bakatubwira umwanya abaganga bazabonekera.”

Mwiseneza Djamal yavunitse muri Gashyantare APR FC itsinda Rayon Sports 4-0
Mwiseneza ashobora kuba uwa mbere uvuriwe muri Maroc nyuma y'amasezerano bagiranye na FERWAFA
Kuba Mwiseneza yaravunikiye muri APR FC bivuze ko iyi kipe ya gisirikare izamwishyurira amatike naho abo muri Maroc bakamufasha kuva ageze ku kibuga cy’indege n’ukwezi umukinnyi wabazwe amara.
Nzamwita avuga ko APR FC ariyo yasabye FERWAFA ko babafasha uyu mukinnyi akajyanwa muri Maroc.
FERWAFA ivuga ko nyuma y’amasezerano atanditse bagiranye na Algeria nayo arimo koherezayo abakinnyi kwivurizayo, bifuza ko ajya mu nyandiko nubwo hamaze kuvurirwayo abakinnyi nka Usengimana Faustin, Nsabimana Eric, Ruhinda Farouk , Itangishaka Ibrahim na Ndoli Jean Claude.
Uretse kuvura abakinnyi nk’imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano FERWAFA yagiranye na Maroc, biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ishobora gukorerayo umwiherero mu Ukwakira mu gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.