Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Rwanda:Babiri mu bagize Itorero Urukerereza batorokeye mu Butaliyani

Nkurunziza Leon na Muhorakeye Jeannine bo mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza batorokeye mu Butaliyani ubwo bari bagiye guhagararira u Rwanda mu gikorwa mpuzamahanga cyahuriwemo n’ibihugu byinshi mu Mujyi wa Milan.
Itorero Urukerereza ryerekeje mu Butaliyani ku itariki ya 30 Kamena 2015 rigiye guhagararira u Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga ryiswe Expo Milano 2015. Ababyinnyi ndetse n’abaririmbyi b’iri torero bagezeyo amahoro baranatarama, gusa ku munsi wo kugaruka bamwe baca izindi nzira zitaberekeza mu kirere i Rwanda.

Nkurunziza Leon na Muhorakeye Jeannine batorokeye mu Butaliyani, ni abavandimwe bavuka ku mubyeyi umwe, bombi bari basanzwe ari abakinnyi beza mu Itorero Urukerereza ndetse ngo n’ahandi bagiye baserukira u Rwanda mu mahanga bitwaraga neza ku buryo ntawabakekeraga kuba bafata icyemezo cyo kuguma ishyanga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gatera Odetta umwe mu bayobozi b’Itorero Urukerereza, yashimangiye aya makuru y’ugutoroka kw’aba bavandimwe gusa ngo nk’itorero nta ruhare na ruto bagize muri uyu mwanzuro ‘ugayitse aba bavandimwe bafatiye mu Butaliyani’.
Yagize ati “Twagiye guhagararira u Rwanda muri Expo Mpuzamahanga, yari ihuriwemo n’ibihugu byinshi byo ku Isi […], ni Expo ngarukamwaka , iy’uyu mwaka yabereye mu Mujyi wa Milan, yitwaga Expo Milano 2015”
Mu gushimangira aya makuru yo gutoroka kwa Nkurunziza Leon na mushiki we Muhoracyeye Jeannine, yavuze ko uyu mwanzuro aba bombi bafashe utari uwa gitore batoroka igihugu bagiye mu butumwa bw’akazi.
Yagize ati “Ni byo, babiri mu bo twari twajyanye baratorotse, ntabwo batubereye intore bafata umwanzuro wo gutoroka. Ahandi twajyanaga na bo wabonaga ari abana b’imico myiza, baratorotse ariko nta ruhare twabigizemo”
Yongeyeho ati “Abana b’iki gihe nk’iyo babonye u Burayi baba bumva ari nk’ijuru, ubwo basigayeyo ku mpamvu zabo twebwe tutazi, ariko umwanzuro bafashe si uw’intore”
Nkurunziza Leon (Nana) yafashe umwanzuro wo gutorokana na mushiki we
Umuco wo gutoroka kw’abahanzi haba abaririmba ku giti cyabo, amatsinda cyangwa amatorero, byaherukaga kuba muri Nzeri 2013 ubwo Mani Martin , Ras Kayaga na Kesho Band berekeje mu Bufaransa baserukiye u Rwanda muri Jeux de la Francophonie. Bane mu bari bajyanye na Mani Martin ntibagarutse i Kigali.
Aba biyongereye ku bandi bahanzi nka The Ben, Meddy…bagiye bajya guhagararira u Rwanda mu myaka itandukanye bagera imahanga bakaba ibamba ntiburire indege ibagarura mu rwababyaye.
Muhoracyeye Jeannine yatorokeye mu Butaliyani

Rwanda:Babiri mu bagize Itorero Urukerereza batorokeye mu Butaliyani Rwanda:Babiri mu bagize Itorero Urukerereza batorokeye mu Butaliyani Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, July 06, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.