Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, July 12, 2015

Rulindo: Yabeshywe na Nyina ko agiye kumugurira amandazi ntiyagaruka

Umwana na nyina baturutse mu Karere ka Nyagatare bagana mu Karere ka Rulindo , bageze mu murenge wa Ntarabana muri Rulindo umwana abwirwa na nyina ko yaba ahagaze gato akajya kumugurira amandazi, ariko ngo ntiyigeze agaruka nkuko byatangajwe n’uwo mwana.
Umugore witwa Mukansanga Betty ni nyina wa Kamikazi Gasaro Hope w’imyaka 10 y’amavuko, bakomoka mu kagari ka Musheri mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare.
Kuwa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2015, bahagurutse iwabo bari kumwe ngo n’umugabo wari waharaye, Kamikazi yavuze ko nyina yitaga uwo mugabo sheri.

Uyu mwana yakomeje abwira ubuyobozi bw’uyu murenge ko nyina yamusabye kuba ahagaze gato, akajya kumugurira amandazi ariko ngo ntiyigeze agaruka kugeza ubwo atoraguwe n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa Dasso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo , Mutuyeyezu Emilien, yatangarije IGIHE ko uyu mwana mu Mudugudu wa Gitwa hafi y’umurenge ari wenyine.
Yagize ati “ Umwana yatubwiye ko bavuye iwabo kuwa Gatatu mu gitondo ari kumwe na nyina hamwe n’umugabo ngo yumvaga nyina yita sheri […] kandi ngo akaba yari yararanye na nyina. Bavuye Nyagatare bafite amavarisi apakiyemo ibintu byabo bitandukanye ariko umwana ntiyari azi aho bagiye. Bageze Nyabugogo batega imodoka igana aho bita Rusine […] baje kuvamo rero bazamuka bagana ku Murenge ari naho bamusize bamubwira ko bagiye kumugurira amandazi.”
Uyu mwana ngo yakomeje abwira ubuyobozi ko bageze aho hafi y’umurenge mu masaha ya saa kumi n’imwe zirenga, kuko hari hakibona , mu gihe yatoraguwe na Dasso mu ma saa moya z’ijoro arimo kurira yabuze nyina.
Andi makuru Kamikazi yahaye ubuyobozi ngo ni uko yavukaga wenyine, nyina akaba nta mugabo yagiraga ndetse uyu mwana ngo yajyaga amubaza Se uwo ariwe undi akamwihorera.
Ikindi kandi ngo babaga kwa Nyirakuru wapfuye, inzu babagamo nyina akaba yari amaze iminsi ayigurishije hamwe n’ibindi bintu bari batunze.
Mutuyeyezu yakomeje avuga ko kuri ubu uyu mwana acumbikiwe n’umwe mu ba Dasso w’umukobwa uri gufashwa n’Umurenge kumwitaho, mu gihe hagishakishwa irengero rya nyina.
Kamikazi uvuga ko yatawe na Nyina